Byabaye kuwa Gatanu ubwo abaturage bigaragambyaga bamagana Umuhinde wari umaze gukubita umwenegihugu, amushinja kumwiba mu iduka.
Abaturage bahise barya karungu batangira gutera amabuye uwo muhinde, Polisi irahagoboka.
Ubwo Polisi yahageraga, bakomeje kwigaragambya biba ngombwa ko umwe mu bapolisi bari baje guhosha imyigaragambyo witwa Bievenue Kangambila apfukama mu muhanda, asaba abaturage kumubabarira bagahagarika imyigaragambyo.
Abanyamakuru bo muri RDC batangaje ko nyuma y’iperereza, Polisi hari abo yataye muri yombi barimo n’Umuhinde bivugwa ko yakubise umwenegihugu.
Yanatangaje ko igiye guhagarika Kangambila wapfukamye asaba abaturage kureka kwigaragambya, aho gukoresha icyubahiro n’ububasha ahabwa n’amategeko.
#RDC: Devant une foule irritée et en surnombre, le commandant de la police Kingasani, décide de s'agenouiller pour calmer les manifestants. Ça s'est passé vendredi à Kingasani, ville de Kinshasa. La population protestait contre la violence exercée sur un RDC par son patron indien pic.twitter.com/990VtqmnqZ
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) July 16, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!