00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabera wa REMA yabwiye Abasenateri ko nta bushobozi afite bwo kubuza inkuba gukubita

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 July 2026 saa 02:59
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA), Kabera Juliet, yabwiye Abasenateri ko ikibazo cy’inkuba nubwo gihitana abantu benshi, gukubita kwazo bisa n’ibidashoboka kubihagarika uretse gusa ingamba zo kuzirinda no guhangana n’ibyo zangiza.

Ibyo yabigarutseho ku wa 30 Kamena 2026 mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano.

Ni ikiganiro cyibanze kuri gahunda REMA ifite zo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, Murangwa Ndangiza Hadija, yagaragaje ko mu iteganyagihe rya 2025 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere cyari cyatangaje ko hataganyijwe imvura nyinshi n’imiyaga mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Senateri Murangwa yerekanye ko imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama 2024 kugeza mu Ukuboza uwo mwaka, ibiza byishe abantu 191 bikomeretse abandi 488 binasenya inzu 128.

Byangije kandi inzu zirenga 2005 hamwe n’imyaka yari kuri hegitari 1355, kandi byahitanye inka zirenga 44 n’andi matungo arenga 3000.

Ibiza kandi muri uwo mwaka byangije amashyamba yari kuri hegitari zirenga 300, byangiza ibyumba by’amashuri 81 n’ibigo nderabuzima bibiri, ibice by’imihanda 69, ibiraro 42 hamwe n’imiyoboro y’amashanyarazi 34.

Mu 2025 ariko Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yari yagaragarije Abasenateri ingamba zihari gukumira ibiza, ariko mu mwaka ushize wa 2025 byarakomeje, aho byahitanye abantu 130 harimo abishwe n’inkuba.

Mu 2025 kandi ibiza byangije inzu zirenga 1800, imyaka yari kuri hegitari 1100, mu gihe byishe amatungo arenga 100.

Ni mu gihe muri uyu mwaka turimo kuva mu Mutarama kugeza ku itariki ya 11 Werurwe, ibiza birimo inkuba n’inkangu bimaze guhitana abantu barenga 28 hirya no hino mu gihugu.

Ibyo byatumye Abasenateri bibaza uburyo ibikorwa byo gukumira ibiza bikorwa n’uburyo ibikorwaremezo byo kubikumira bigezwa ku baturage.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet, yavuze ko igihugu gihura n’ibiza kuko hari ibikorwa biba bitakozwe mbere byo kubikumira bijyanye no kurengera ibidukikije ariko hakaba n’ibindi badafite icyo bakoraho.

Yagize ati “Mwakomoje ku nkuba ariko nta ruhare rutaziguye tubigiramo kugira ngo tubuze inkuba gukubita. Icyo dukora ni ukugira ngo tuzirinde.”

Yagaragaje kandi ko ariko mu ngamba bafata muri rusange bahera ku bushakashatsi bwo kumenya neza amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka yateza kugira ngo babone gushyiraho ingamba zo kwirinda cyangwa guhangana n’ibiza bidashobora kwirindwa.

Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023, inkuba ari zo zahitanye abantu benshi kurusha ibindi biza mu Rwanda, aho zahitanye abantu 538, mu gihe inkangu zahitanye 425, imvura nyinshi ihitana 315, naho imyuzure ihitana 307.

Inkuba zikubita abantu n'amatungo mu bice bitandukanye by'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages