00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rimeneka urwondo rugisukuma … inzu ya mbere yubatswe mu Biryogo iracyakomeye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 October 2014 saa 11:21
Yasuwe :

Inzu ya mbere yubatswe mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali iracyahagaze kandi ituwemo; abayituriye batangazwa no gukomera kwayo, dore ko zimwe mu zahubatswe nyuma zashaje, aka wa mugani ngo “ibuye rimeneka urwondo rugisukuma”.
Iyi nzu yubatswe ahitwa mu Kinyambo ikaba ari iy’umugabo witwaga Gatwa Muhamudu, yubatswe mbere ya 1959 dore benshi mu bavuka mu Biryogo banazi amateka yaho bemeza ko mbere y’uwo mwaka iyo nzu yari ihari.
Bamwe muri ba kavukire bo mu (…)

Inzu ya mbere yubatswe mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali iracyahagaze kandi ituwemo; abayituriye batangazwa no gukomera kwayo, dore ko zimwe mu zahubatswe nyuma zashaje, aka wa mugani ngo “ibuye rimeneka urwondo rugisukuma”.

Iyi nzu yubatswe ahitwa mu Kinyambo ikaba ari iy’umugabo witwaga Gatwa Muhamudu, yubatswe mbere ya 1959 dore benshi mu bavuka mu Biryogo banazi amateka yaho bemeza ko mbere y’uwo mwaka iyo nzu yari ihari.

Bamwe muri ba kavukire bo mu Biryogo baganiriye na IGIHE bemeza ko ikintu gituma bakomeza kwibaza kuri iyi nzu ari uko ikigaragara nk’aho ikomeye ndetse ibi bakabivuga bashingiye kuba hari inzu zikomeye zubatswe nyuma y’iyi zasenywe n’ibiza by’imvura mu gihe iyi nta kibazo na kimwe yari yahura nacyo.

Bivugwa ko ari yo ya mbere yubatswe muri aka gace, ariko iracyakomeye

Iyi nzu nk’uko bitangazwa na bamwe, yubatswe mu gihe Abayisiramu bimurwaga mu Mujyi wa Kigali rwagati ahahoze iposita bakimukira mu Biryogo bya Nyamirambo.

Abaturiye iyi nzu bemeza ko kuva yubakwa itigeze isenyuka na gato cyangwa ngo ikorerwe imirimo yo gusana.

Rwego Idrissa w’imyaka 45, we avuga ko atangazwa cyane n’uburyo iyi nzu itajya isenyuka mu gihe bigaragara ko ishaje koko.

“Nibaza isima bayubakishije ikanyobera kubera ko yubakiye mu mugende w’amazi kandi ahantu habi hacuramye ku buryo umuntu abona yiberaho ku bugenge”.

Yakomeje agira ati “Twebwe dutangazwa n’amabati yubakishijwe kubera ko n’ay’ ingunguru ku buryo nta n’ahandi hantu igipfa kuboneka cyangwa agikoreshwa”.

Mpambara Abdul Karim, Umuyobozi w’ Umudugudu wa Nyiranuma mu Biryogo yavutse mu 1960, we avuga ko iyi nzu yari ikwiye kuba nk’indangamurage y’Akagari kabo kuko nta n’indi nzu yubatswe mu gihe nk’icyayo ihagaragara.

Yagize “Njye navukiye ahahoze hitwa i Butamwa mu 1960 ntura aha mu Biryogo mu 1973, ibi bivuze ko nzi byinshi ku mateka y’iyi nzu kuko kuva icyo gihe niho ngituye, amateka y’aha avugwa n’abantu benshi bahavukiye cyane cyane mu basaza avuga ko ari yo nzu ya mbere yubatswe mu Biryogo nyirayo akaba yaritwaga Gatwa”.

Mpambara avuga ko ikimutangaza ari uburyo usanga izindi nzu kandi nziza zubatswe ahantu heza hari igihe zihura n’ibiza by’imvura cyangwa inkongi zigasenyuka ariko iyi ikaba nta kintu na kimwe yari yaba.

Kuri ubu iyi nzu yaciwemo ibice bibiri by’ibyumba bikaba bituwemo n’imiryango ibiri itandukanye y’abatishoboye, mu rwego rwo kubafasha dore ko nta n’uzi amafaranga bashobora kuba bayiriha bitewe n’uko imeze.

Kubona inzu nk’iyi mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu Biryogo bifatwa na benshi nk’ibitangaza bitewe n’uburyo aka gace kazwi, dore ko abenshi bemeza ko Biryogo ari ipfundo ry’Abanyamujyi bo muri Kigali.

Isakajwe ibice n'imifuniko y'ingunguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages