00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robots 500 zitabiriye amarushanwa ya mbere mu Bushinwa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 August 2025 saa 11:32
Yasuwe :

Mu irushanwa rya robots ribaye bwa mbere ku Isi rya siporo, izirenga 500 zitabiriye zituretse mu bihugu 16 ku Isi, aho zari zihagarariye kaminuza 192 n’ibigo 88 by’ikoranabuhanga.

Iri rushunwa ryiswe ‘Humanoid Robot Games’ ryatangiye ku wa 15 Kanama 2025, ryari rikubiyemo imikino itandukanye irimo iyo kwiruka, gukina tennis yo mu meza (table tennis), umupira w’amaguru, iteramakofe, n’ibindi nko kwifashishwa mu gufata ibikoresho byo kwa muganga, gukora amasuku n’ibindi.

Ni amarushanwa yerekanye ubuhanga ndetse n’urugero Isi imaze kugeraho mu by’ikoranabuhanga cyane cyane ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano(AI), aho nko mu masiganwa yo kwiruka metero 1500, robot ya mbere yakoresheje iminota itandatu n’amasegonda 29.

Max Polter, Umudage wari ufite robot ikina umupira w’amaguru yavuze ko uretse intsinzi, ari n’umwanya mwiza wo kwigira ku bandi no gukora ubushakashatsi.

Yagize ati “Twaje hano gutsinda ariko tunashishikajwe no gukora ubushakashatsi no kwigira ku bandi. Hano ni ahantu ho kwigira ibintu byinshi, nidukoresha ubumenyi bwacu ntidutsinde biraba bibabaje ariko icyiza turaba twize.”

Icyakora n’ubwo izi robot zagaragaje ubuhanga, byagaragaye ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo zigere aho zikora izi siporo nk’abantu kuko zagiye zigaragaza ibibazo bitandukanye nko kugenda gacye no kugagara hagati mu mukino.

Si ibyo gusa kuko izi robots zitarabasha kugira imitekerereza nk’iya muntu, aho nko mu marushanwa yo kwiruka hari iyahutaje umuntu agwa hasi kuko yari ari mu nzira yayo.

Aya marushanwa yateguwe n’u Bushinwa mu rwego rwo kwimakaza no guteza imbere ikoranabuhanga rya AI, aho bwashoye agera kuri miliyari 20$ muri robots zikorerwa mu Bushinwa, ndetse biteganyijwe ko buzashora andi miliyari 137$ yo gufasha imishinga y’ikoranabuhanga rya AI.

Robots zasiganwe mu kwiruka metero 1500
Hari izakinaga iteramakofe
Robots zanakinnye umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages