00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robots zasize abantu mu kwiruka, ariko se zishobora gucomeka insinga?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2026 saa 07:57
Yasuwe :

Ama-robots zifite ubushobozi nk’ubwa muntu yo mu Bushinwa yongeye gusiga abantu mu kwiruka metero 100 na metero 400, zikoresha amasegonga make cyane ugereranyije na Usain Bolt wakoresheje amasegonda 9,58.

Indi ikoresha ibihe bito ugereranyije na Wayde van Niekerk wakoresheje amasegonda 43,03 mu gihe robot yakoresheje amasegonda 39,7.

Icyakora, ikizamini nyacyo kuri izi robots cyari ukureba niba zishobora gukora imirimo isaba ubwitonzi, nko gupakira ibintu, gukorera mu bubiko no gukora imirimo isaba gukoresha neza intoki.

Imikino y’iminsi itanu ya World Humanoid Robot Games yabereye i Beijing, ikomatanya amarushanwa asa n’imikino abantu bakora n’ibizamini bigamije kureba ubushobozi bwa robots mu nganda, mu biro ndetse no mu buzima bwa buri munsi. Muri iyi mikino harimo amarushanwa 51, arimo 30 ajyanye n’imikino ndetse n’ibindi bigeragezo 21 bishingiye ku bikorwa bisanzwe. Huawei yavuze ko abarenga 40% by’ibikorwa bisaba ko robots zikora zonyine nta muntu uzifashije.

Ku munsi wo gutangira, robots ebyiri zasiganwe metero 100, zirenga igihe cyashyizweho na Usain Bolt mu 2009. Ariko ikibazo cyagaragaye ni uko izi robots zagize ikibazo cyo kugenda nyuma yo kurangiza isiganwa, aho zagombaga kugenda intera ngufi nyuma yo kugera ku murongo w’irangiriro.

Indi robot yakoze isiganwa rya metero 400 mu masegonda 39,7, irusha igihe cy’umukinnyi wo muri Afurika y’Epfo Wayde van Niekerk. Umushakashatsi mu bijyanye na robots yavuze ko kongera umuvuduko bisaba byinshi ku bushobozi bwa batiri n’uburyo bwo kugabanya ubushyuhe.

Uretse kwiruka, robots zizageragezwa mu bikorwa birimo gukurura imigozi, guterura ibiremereye, imikino gakondo y’u Bushinwa, kwishyuza imodoka zikoresha amashanyarazi, gukora muri restaurant, gufasha mu gihe cy’impanuka no guteranya ibikoresho mu nganda.

Igeragezwa rikomeye kuri izi robots ni no kureba uko zakwitwara mu bihe bisanzwe birimo amakosa mato nk’intsinga zacometswe ahantu hatari ho, gufata ikintu nabi cyangwa gukenera guhindura uburyo zikoresha imbaraga. Abahanga bavuga ko agaciro kazo kazagaragara igihe zizaba zishobora gukemura ibibazo nyabyo by’abakoresha.

Robbots zo mu Bushinwa ziri kugeragezwa ku gukora imirimo itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages