00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Roho ijya he iyo umuntu apfuye?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 July 2019 saa 01:49
Yasuwe :

Mu bihe bitandukanye hagiye habaho impaka ku banyamadini ndetse na siyansi ku bijyanye n’ubuzima nyuma y’urupfu.

Bamwe bemeza ko uwapfuye aba asinziriye, ntacyo yumva roho ye ibyayo birangirira aho, abandi bakavuga ko nyuma y’urupfu ubugingo bukomeza. Hari n’abemera ko roho y’umuntu umaze gupfa yimukira mu bindi binyabuzima nk’inyamaswa cyangwa ibimera.

Umuhanga w’Umwongereza mu bijyanye na siyansi Dr Sam Parnia, yavuze ko bishoboka cyane ko roho yaba ikomeza kubaho mu gihe nyirayo amaze gupfa.

Dr Sam avuga ko muri siyansi bivugwa ko umuntu yapfuye igihe umutima we uhagaze gukora nyuma y’akanya gato bigakurikirwa no guhagarara k’ubwonko ndetse n’ibindi bice by’umubiri.

Yagize ati “Guhagarara ku mutima nirwo rupfu tugendeye kuri bumenyi bw’ibinyabuzima. Nta tandukaniro riri hagati yo guhagarara k’umutima n’urupfu ikiba iyo umutima uhagaze ni uko urekera gutera, guhumeka bigahagarara mu kanya gato imirimo yose ikorerwa mu mubiri harimo n’ikorwa n’ubwonko igahagarara”.

Dr Sam avuga ko kubera ikoranabuhanga rimaze gutera imbere mu buvuzi, hari igihe umuntu agaragaza ibyo bimenyetso byose ariko bakabasha kumugarura mu buzima bifashishije uburyo bwo ku mushitura buzwi nka Cardiopulmonary resuscitation.

Dr Sam avuga ko igihe ubwonko bwahagaze ubundi nta mirimo ijyanye n’imitekerereze cyangwa kumva yagakwiye kugaragara ariko kuba hashobora kubaho gushiturwa, ngo ni ikimenyetso ntakuka kigaragaza ko roho n’ubwonko bitandukanye kandi ko roho ikomeza imirimo yayo mu gihe umuntu amaze gupfa.

Ati “twabyemera cyangwa tukabyanga iyo ubwonko buhagaze twumva ko nta bikorwa bya roho bikomeza ariko mu myaka 10 ishize abantu barenga za miliyoni kuva ku Isi hose ubwo bari muri iki gihe cy’urupfu bagiye bagaragaza ko bumvaga ibibera aho bari nk’ibiganiro abaganga bagiranaga, imyenda bari bambaye n’ibindi”.

Uyu muhanga avuga ko igihe siyansi izabasha kugaragaza neza ko roho ifite ubushobozi bwo gukora ubwonko budakora igitekerezo cy’umuhanga mu bitekerezo Plato kivuga ko roho ibaho kandi yigenga ikaba itandukanye n’ubwonko kizaba gifite agaciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages