Ucyinjira muri ako kabari, usanganirwa n’interuro ziri mu nyuguti zigaragara zikwihaniza kutavuga kuri Coronavirus ubwo uza kuba umaze kugeramo.
Cristina Mattioli washinze ako kabari, yatangarije AFP ko hashize igihe bantu bahangayitse bavuga ku cyorezo cya Coronavirus, bityo bifuje gushyiraho ahantu abantu bumva batuje, badashiturwa n’amakuru mabi yatewe n’ingaruka za Coronavirus.
Christina mu kabari ke, yashyizeho icyapa gikangurira abakiliya be kuganira ku zindi ngingo z’ubuzima zirimo amakuru agezweho, abantu b’ibyamamare, amateka n’umuco.
Yagize ati “Ntabwo ari uguhakana cyangwa gutesha agaciro ibibazo biriho ubu, ni uburyo bwo kwishakamo amahoro n’umutuzo.”
Abajijwe ku gihano gihaba ubirenzeho, Christina yavuze ko nta bihano bashyizeho ariko ko bihanangiriza umukiliya wese uhinjiye.
U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byazahajwe ku ikubitiro na Coronavirus. Kugeza ubu abagera kuri miliyoni 1.3 bamaze kuyandura, mu gihe abasaga ibihumbi 48 bamaze guhitanwa nayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!