Uwamahoro Joselyne w’imyaka 26 utuye umudugudu wa Hanika, akagari Rwangara, umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu avuga ko akora akazi ko guterura imizigo (ubukarani) ngo abone igitunga impanga yabyaye ku ya 23 Nzeri kuko nta bushobozi afite bwo kuzirera.
Uwamahoro avuga ko nyuma yo kubyara abo bana, uwari yamuteye inda yahise amuta amubwira ko nta bushobozi ashobora kubona bwo gutunga abana babiri n’umugore.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , yavuze ko yatangiye gukora uwo mwuga nyuma yo kubyara abo bana babiri ariko ko ntacyo umumariye kigaragara uretse kubona amarariro gusa kandi yahavunikiye bikomeye.
Yagize ati “ Nta gihe kinini maze nkora uyu mwuga kuko nawutangiye nyuma yo kubyara, urarushya cyane ariko kuko nta kundi nabigenza ndawukora. Nta mafaranga menshi mbonamo kuko ku munsi nkora nk’ingendo ebyoira za Rubavu-Goma nkakuramo nk’amafaranga 1000 cyangwa 800”.
Yakomeje avuga ko muri ayo mafaranga aba yakoreye akuramo n’amafaranga yo guha umuntu aba yasigiye umwana mu isoko (umurembezi) ku buryo atahana nk’amafaranga 500 gusa.
Ati “Uretse gutinya ko abana banjye bakwica n’inzara aka si akazi kuko muri aya mezi agera kuri abiri ngakoze umugongo wamaze kwangirika kuko buri gihe iyo ntateruye imizigo mba nteruye impanga zanjye”.
Uwamahoro yabwiye IGIHE ko ingorane za mbere ahura nazo, mu kazi ari uburwayi bw’umugongo kubera guhora aterura imizigo iremereye.
Ati “ Buri munsi njye nterura ibindusha ingufu, iyo ndangije akazi ko guterura njya no gutunganya abana banjye nkabonsa ku buryo usanga nta gihe mba ntateruye.“
Indi ngorane ahura nayo ni iyo kudatahana abana be cyane cyane iyo yatinze kwambuka ku mupaka.
Yagize ati “ Iyo natinze nko kwambuka umupaka rimwe na rimwe nsanga abana banjye umurembuzi (ubasigarana) yabatahanye simbonse simenye uko biriwe ku buryo nongera kubabona ejo mu gitondo abangaruriye mu isoko “.
Uwamahoro avuga ko bimushengura umutima kurara ukubiri n’abana b’amezi atatu kandi baba bakeneye konka ariko akabura uko yagira
Yakomeje avuga ko impamvu ituma batambukana n’abana babo ku mupaka wa Goma ari uko buri muntu wese yaba umukuru cyangwa umwana ushaka kwambuka ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asabwa kugira icyangombwa cyo kwambukiraho.
Ahamya ko mu buzima nta kintu kirushya nko kubyara abana b’impanga ndetse anashimangira ko bibabaza cyane iyo umuntu azibyaye nta mugabo ugira umufasha.
Ati “ Uragaterwe inda ubyare umwana umwe iyo ari babiri ubyaye wenda gusara ariko wenda iyo mba mfite ubushobozi ntacyo byari kuba bintwaye”.
Yifuza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 cyangwa 100 by’Amanyarwanda akavuga ko yamufasha gutangira ubucuruzi agendeye ku buryo abaturage bo muri Congo atwaza imizigo babyaza umusaruro amafaranga baba bazanye mu Rwanda.
Uwashaka gufasha uyu mugore yahamagara kuri +250785607939.



















TANGA IGITEKEREZO