Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nibwo abajura bataramenyekana bacukuye imva yari imaze imyaka 15 ishyinguwemo Kimanuka Zephyrin, biba ibyuma bya ‘fer à béton’ byari biyifunze.
Umuturage wo mu Kagari ka Nyundo witwa Kayitesi Epiphanie, avuga ko iki kibazo gisanzwe gihari kuko atari ubwa mbere byari bibaye.
Yagize ati “Abajura bagenda biba ibyuma baraje basenya imva bakuraho beto (béton) hasigara shitingi yari itwikiriye umurambo. Ejo nibwo umurenge waje urahubaka, ni ibintu bisanzwe, baherutse gusenya imva ebyiri z’abapadiri no mu byobo byo mu ishuri rya Kayanza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyundo, Habimana Innocent, yemeje aya makuru, anashimangira ko ubuyobozi bw’Umurenge bwahise buyisana.
Yagize ati “Ku wa Gatandatu abajura bagenda bashaka ibyuma bitwikiriye ijoro baraza basenya beto, noneho tubimenye nibwo ubuyobozi bw’Umurenge bwongeye burayubaka kuko nta muryango wa nyakwigendera wasigaye.”
“Ubu turimo turabikurikirana ngo harebwe ko hari uwafatwa; inaha birasanzwe kuko no kuri Diosezi ya Nyundo hari imva ebyiri z’abapadiri, baraje barazisenya, no ku ishuri ribanza rya Kayanza baraje basenya icyobo kijyamo imyanda batwara ibyuma bicyubatse.”
Ubu bujura buje nyuma y’ikibazo cy’insinga z’amashanyarazi zimaze iminsi zibwa mu Mujyi wa Rubavu. Iki kibazo cyo gusenya imva bakiba ibyuma kikaba cyaragiye kinagaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO