Habyarimana atuye mu Mudugudu wa Kanyentambi mu Kagari ka Kinyanzove mu Murenge wa Cyanzarwe yabyaje ihene kuri uyu wa 7 Mutarama 2020.
Ihene ye isanzwe ibyara abana benshi ariko kuri iyi nshuro yabyaye barindwi, umwe muri bo ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Heritier, yemereye IGIHE aya makuru.
Yagize ati “Iyi hene yabyaye abana barindwi ariko kamwe kapfuye ubu hasigaye batandatu. Iyi hene ibyara bwa mbere yabyaye abana batatu, ubwa kabiri ibyara bane none ubwa gatatu yabyaye barindwi kandi imeze neza.’’
Bisanzwe bimenyerewe ko ihene ibyaye abana benshi idashobora kurenza abana batatu byaba agashya bikaba bane.



















TANGA IGITEKEREZO