00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umusore w’imyaka 20 yananiwe kwishyura umugore yararanye, afatirwa imyenda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 19 August 2018 saa 01:36
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 20 yafatiriwe imyenda nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura umugore w’imyaka 37 bararanye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kanama 2018, ni bwo uyu musore yaryamanye n’abagore babiri buri wese amwishyura ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gushaka kuryamana n’uwa gatatu, yagujije amafaranga (2000 Frw) yo kugurira inzoga undi yashakaga ko baryamana, aza kunanirwa kuyishyura bituma afatirwa amapantalo atatu yari afite mu gikapu.

Abaturage bahururiye mu rugo rw’aho baraye basabye ko umugore wafatiriye imyenda ahanwa kuko yaryamanye n’umwana.

Umubyeyi umwe yagize ati “Uyu mugore nahanwe kuko ibi ni amahano kubona atinyuka akaryamana n’umwana arusha imyaka 17.’’

Undi yagize ati “Uriya mugore namubujije ngo ntagurishe amapantalo y’uriya mwana kuko basangiye aramwishyura, abona ibirayi by’abana none agiye kugurisha imyenda ye, ntiyanyumva.’’

Umugore ukomoka mu Karere ka Karongi wafatiriye imyenda y’umusore baryamanye yavuze ko yayigurishije.

Yagize ati “Yazanye na mugenzi wanjye baryamana mu nzu iwanjye; nagarutse ambwira ko batagiranye ibihe byiza ansaba ko turyamana. Namwemereye ampa ibihumbi bibiri.”

“Nyuma twagiye atugurira urwagwa, tuhageze yifuza undi mugore muguriza amafaranga yo kumuhonga, ngwatira amapantaro ye atatu. Sinari muzi ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo kuzigurisha.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Buhuru, Mukamukomeza Espérance, yavuze ko bidakwiye ko umubyeyi w’imyaka 37 aryamana n’umusore arusha imyaka 17.

Yagize ati “Umugore w’imyaka 37 kuryamana n’umwana w’imyaka 20 akarenga akavuga ngo bagiye mu icumbi ntiyishyura, ni we wari ukwiye kwishyura si uriya mwana wakabaye yishyura kuko avuga ko yafatiriye amapantalo ye atatu ahwanye n’ibihumbi icyenda. Nayamuhe akavuyo bafite gashire.’’

Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu ibi byabereyemo, gakunze kurangwamo abakora umwuga wo kwicuruza bagizwe n’umubare munini w’abahimukiye bavuye mu Mujyi wa Gisenyi.

Abaturage bashungereye aho ubu bwumvikane buke bwaberaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages