Umubyeyi wa Nsanineza Manasseh wari wabwiye IGIHE ko abunza inyama mbisi ashakisha amafaranga y’ishuri yatunguwe kandi anababazwa no kuba umwana yibyariye avuga abeshya nkana kandi nta na kimwe yigeze amuburana.
Nyina wa Nzanineza Manasseh nawe waje kugirana ikiganiro kirambuye na IGIHE kuri telefoni anyomoza inkuru ivuga ko umuhungu we yaba abunza inyama mbisi ku muhanda ashaka amafaranga y’ishuri.
Uyu mubyeyi ahakana avuga ko atigeze abura amafaranga y’ishuri yo kurihira umwana we na rimwe ku buryo yajya kubunza inyama.
N’agahinda kenshi nyina wa Nzanineza yemeza ko umuhungu we ashobora kuba yaratanze aya makuru bitewe n’uko yibwiraga ko hari icyo umunyamakuru yari kumuha.
Avuga ko yatunguwe no kumva abaturanyi n’inshuti ze bamubwira ko basomye inkuru igaragaza imibereho y’umwana we.
Yagize ati “ Oya rwose ntabwo acuruza inyama kuko nta n’umuntu n’umwe wari wigeze abimbwira, erega yigaga mu mwaka wa Gatandatu kandi yari anamaze iminsi ari mu kizamini cya Lata n’ubwo we yabeshye ko yiga mu wa mbere”.
Yakomeje avuga ko ubusanzwe umwana we yitondaga kandi yari n’umuririmbyi muri ADPR ku buryo yavaga ku ishuri agahita ataha.ayobewe icyamutewe kuvuga ibinyoma.
Uyu mubyeyi yemeza ko Nsanineza yabeshye ko se atamuzi kandi yarapfuye ari mukueu
Ati “Kuvuga ngo ntazi se arabeshya aramuzi kuko yapfuye mu 2010 yari amaze kumenya ubwenge kandi azi n’icyamwishe”.
Yahisemo kubura kubera ipfunwe
Nyina wa Nzanineza avuga ko we, abavandimwe be n’abandi bana be bifuje kuganira nawe ariko bakamuburira irengero.
Uyu mubyeyi avuga kubura irengero ry’umwana we byatewe n’uko nyuma y’aho bamugaragarije amakosa yakoze yabonako yahemutse agahitamo kuzinga utwe asigiye umuryango we ibaruwa.
Yagize ati “Tumaze kumenya ayo makuru umuvandimwe we akurikira yamusabye ko yajya koga maze akaza mu ruganiriro asa neza kugira ngo bamubaze inkomoka y’aya makuru ku buryo na we yagiye nkugiye kubikora ahita yigendera.”
“Mu gihe twari dutegereje mukuru we wiga muri kaminuza n’ijoro ngo tumwereke iyo nkuru amaze kuyisoma yaramuhamagaye turamubura dusanga yagiye kare ariko asiga yanditse urwandiko”.
Dore amwe mu magambo yashyize mu rwandiko yasigiye umuryango we
Yaranditse ati “ Maze kubona uko mbabaje mama nkanabona amakosa nakoze ntayazi nkanasanga narandagaje umuryango byanteye isoni none mfashe icyemezo cyo kugenda”.
Umubyeyi we avuga ko kuva muri iryo joro ryo kuwa Gatatu tariki 29 Ukwakira kugeza ubu bakiri mu rugamba rwo kugushakisha uyu mwana kuko bamaze kubimenyesha n’inzego z’ibanze n’abaturanyi ku buryo yemeza ko nibadashobora ku mubona kuri uyu wa Gatanu bari bubimenyeshe na Polisi kugira ngo ikabafasha kumushakisha.
Uyu mubyeyi yemeza ko umwana we yarihirwagwa amafaranga y’ishuri n’umushinga w’amatorero ya gikirisitu wa Compassion urihira abana batifashije ukanabaha imyenda y’ishuri amakayi n’inkweto ariko akavuga ko atari byo uyu mwana yari gushingiraho atangaza amakuru y’ibinyoma .
Gusa nawe yemeza ko umwana we yabuze nyuma y’uko yari yamaze kubona ko umuryango we utakiriye ibyo yakoze neza kubera ko yaje gusanga yarahemutse.
Uwamubona yahamagara kuri 0783054228/ 0783230133 abimenyesha umuryango we.



















TANGA IGITEKEREZO