00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rushaho gusobanukirwa umuhanzi Mike Brant uwo ari we

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 27 April 2013 saa 03:50
Yasuwe :

Mike Brant yavutse ku babyeyi b’abayahudi. Amazina yiswe akivuka ni Moshé Brand, ariko nyuma aza kuyahindura yitwa Mike Brant, bitewe n’uko atashakaga ko bamenya yuko ari umuyahudi.
Hari mu mpera y’intambara ya kabiri y’isi, Bronia Rosenberg, umukobwa wari wacitse ku icumu mu nkambi ya Auschwitz yapfiriyemo abayahudi benshi, yahuraga na Fichel Brand. Uyu musore we yari umucikacumu ukomoka mu gihugu cya Polonye. Aba bombi bahise berekeza mu gihugu cya Palestina, ariko batari bagerayo, (…)

Mike Brant yavutse ku babyeyi b’abayahudi. Amazina yiswe akivuka ni Moshé Brand, ariko nyuma aza kuyahindura yitwa Mike Brant, bitewe n’uko atashakaga ko bamenya yuko ari umuyahudi.

Hari mu mpera y’intambara ya kabiri y’isi, Bronia Rosenberg, umukobwa wari wacitse ku icumu mu nkambi ya Auschwitz yapfiriyemo abayahudi benshi, yahuraga na Fichel Brand. Uyu musore we yari umucikacumu ukomoka mu gihugu cya Polonye. Aba bombi bahise berekeza mu gihugu cya Palestina, ariko batari bagerayo, ubwato bwabo bushimutwa n’ingabo z’abongereza, bubaparika mu gihugu cya Chipre.

Aba bombi baje kubana, aribwo baje kubyara Moshé ku italiki ya 01/02/1947. Ubwo Isiraheri yari imaze kugira agahenge, mu mwaka w’1948, uyu muryango wafashe icyemezo cyo kujya kuhatura, bahita banabo Visa. Ku bw’amahirwe make Moshé yaje kuba ikiragi, bituma nyina amushyira icyapa cyanditseho izina ku ijosi kugira ngo ataza kumubura. Moshé agize imyaka itanu, nibwo ijambo rya mbere ryasohotse mu kanwa ke. Yahise ajya kwiga, akura akunda umuziki ndetse no gushushanya.

Ku myaka 13 yaje kuva mu ishuri aho yagiye gukora muri zoo. Gusa yakoraga akazi gatandukanye icyarimwe, nko gukora amafirigo, ubukanishi, kuyobora abantu mu bukerarugendo bwo mu mazi.

Ubuzima bwe mu muziki

Ubwo Moshé yari agize imyaka 17, yaje kujya muri bande y’umuziki ya murumuna we yitwaga the chocolates. Iyi Band yatangiye iririmba mu tubare dutandukanye two mu mujyi wa Haifu, nyuma iza kubona Contrat yo kuririmba muri hoteli. Moshé yaririmbaga mu gifaransa n’icyongereza n’ubwo ururimi yari azi rwari igiheburayo gusa.
Mu mwaka w’1965 yaje guhindura izina, yitwa Mike Brand kuko manager we Jonathan Karmon yamubwiye ko iri zina Moshé ritatuma amenyekana mu gihe ryumvikanaga ko ari iriyahudi.

Mu mwaka wa 1969, Brand yaje kuririmbira muri hotel yitwa Hilton mu mujyi wa Tehran, ari nabwo umukobwa w’umufaransa witwaga Sylvie Vartan yakunze imiririmbire ye, maze akamusaba ko yamujyana i Paris kuhakorera igitaramo. Brand yahageze ku italiki ya 9 Nyakanga 1969. Aha byamutwaye iminsi 10 yose kugira ngo abonane na Sylvie Vartan. Bakimara kubonana, yahise amujyana ku muproducer witwa Jean Renard ari nawe wafashije Jonny Hallday kumenyekana. Jean Renard niwe wagiriye Mike Brand guhindura izina, akitwa Mike Brant, ahita anakora indirimbo ye yakunzwe kurusha izindi, ariyo “laisse moi t’aime” ikaba yarahise agurisha kopi 50,000 mu byumweru bibiri gusa.

Ibihe byiza yagize

Mike Brant yaserukiye ubufansa mu marushanwa atandukanye yaberaga ku maradiyo mu Burayi ndetse no muri Isiraheri. Indirimbo ye yatewe inkunga na Radiyo ya Luxamburu “mais dans la lumiere”, niyo yatsinze.
Aha yahise akomeza gukora indirimbo ze zagiye zikundwa n’abantu batari bake nka “Qui saura, l’amour c’est ca, l’amour c’est toi (yanditswe na Paul Korda/Robert Talar), c’est ma Prière, un grand Bonheur na Parceque je t’aime plus que moi. Iyi niyo alubumu ye ya mbere yahise inahabwa Disque d’or, ikaba yaraguzwe amamiliyoni n’amamiliyoni.

Mike Brant yaje kuririmba indirimbo yitwaga “why do I love u? why do I need u? ariko ntiyaza gukinwa ku maradiyo yo mu Bufaransa kuko yari iri mu cyongereza. Mike Brant yahise asubira iwabo.
Nyuma yo gukora impanuka mu mwaka wa 1971, yakoreye igitaramo muri Isiraheri, ndetse no mu mwaka 1973 akorera igitaramo ingabo zari ziri ku rugamba.

Kugerageza kwiyahura n’urupfu rwe

Kuva mu mwaka wa 1973 yakoraga byibura ibitaramo 250 mu mwaka, bikitabirwa n’abantu byibura hagati 6,000 - 10,000. Ibi byabaye mu myaka ine.
Yaje kurwara umunaniro, kwigunga ndetse n’ihungabana yatewe n’ibihe yanyuzemo mu ntambara, ndetse no kubura umuryango we. Kuwa 22 ugushyingo 1974 yagerageje kwiyahura asimbutse mu idirishya rya Hoteli manager we yabagamo. Imana yakinze akaboko ntiyapfa, ariko imvune yayirwaye igihe kirekire.
Yahise agabanya umubare w’ibitaramo yakoraga, ahubwo ashyira imbere Alubumu ye “dis lui”. Mu gihe abantu bari batangiye kwizera ko Brant yasubiye mu buzima, nibwo ibibazo byabaye ingutu.

Kuwa 25 Mata 1975, ku myaka ye 28, Mike nibwo yatabarutse asimbutse mu idirishya ry’igorofa y’inshuti ye. Isi y’umuziki yahise ijya mu icuraburindi ndetse n’agahinda gakabije. Abafana, abakomeye, aboroheje, bose bararize, kuko umuziki wa Mike ntawe utafashaga muri iriya myaka.

Iminsi 15 gusa nyuma y’urupfu rwe, Alubumu ye “Dis-lui” yaguzweho kopi zirengaho gato kuri miliyoni. N’ubwo hashize imyaka 38 uyu mugabo atuvuyemo, urupfu rwe ruracyari urujijo, kandi ntirurasobanuka. Ikindi kandi ukwiyahura kwe kwakurikiwe n’ukuwahoze ari umunyamabanga we, Alain Krief, ndetse na Simon Waintrob kandi bose biyahuye ku buryo bumwe. Usibye aba kandi, n’abafana be batari bake bagiye biyahura.

Buri mwaka byibura hagurwa kopi 200,000 z’ibihangano bye.

Abakunzi be basaga 2000 bafatanyije n’umuryango we, bategura ibitaramo byo kumwibuka byibura gatatu mu mwaka, ku nzu yitwa "Mike Brant Star-Club". Kandi nk’uko Brant yabyifuzaga, Choral yafashe izina rye, iririmba zimwe mu ndirimbo ze zari zikunzwe n’abatari bake.

Buri gihe ku italiki yo kwibuka uyu mugabo, abantu batari bake bakunze kwiyahura basimbutse mu madirishya y’inyubako ndende. Bivuze ko urupfu rwe rwagize ingaruko ku bantu batari bake.

Umva indirimbo " Laisser moi t’aime" ya Mike Brant.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages