Ibyo byabaye kuwa 23 Kamena 2018 ahagana saa saba z'ijoro ariko kugeza ubu baracyatuye muri iyo nzu, uwo muryango ukaba usaba ubuyobozi kuwufasha ukabona aho wikinga.
Mu kiganiro na IGIHE, Munyakayanza yavuze ko bari baryamye bumva igiti kiguye ku nzu bose bakwira imishwaro, ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira n'umwe uhasiga ubuzima.
Yagize ati "Hari nka saa saba ngiye kumva numva igiti kiguye ku nzu, twese twahise tubyuka kuko twari turyamye uko turi barindwi, dusohoka nta numwe wagize ikibazo. Nka Saa saa kumi nibwo umuyobozi yaje arafotora aragenda hashize akanya Gitifu w'Akagali araza barareba batubwira ko bagiye gukora raporo.”
“Nongeye kubahamagara baranyitaba ariko mbibabajije bahita bayikuraho ndabyihorera. Ubu ngubu ntabwo twigeze twimuka, iyi nzu niyo tubamo abandi bana twarabacumbikishirije”.
Asaba leta ko yashaka aho imutuza kuko ubusanzwe afite ubumuga bw'amaguru, kandi atabona amikoro yo kuhasana kuko ari umukene.
Bamwe mu baturanyi be bashimangira ko nta bushobozi afite, ku buryo ubuyobozi bwamufasha kubona aho yikinga.
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Murenge wa Kamembe, Ntahomvukiye Abdul, avuga ko ari impanuka yabaye, bakaba bateganya ku mufasha.
Yagize ati "Kuba adafite ubushobozi turabizi ariko ubuyobozi bwiteguye kumufasha kandi tukaba dusaba ko hari ufite icyo ku mufasha ya mufasha cyane ko dutuye mu mujyi."
Bimwe mu byakonzwe nku butazi bw’ibanze ni ugukura ibyo giti hejuru y'inzu ariko we n'umuryango baracyatuye muri iyo nzu, aho bafite impungenge zuko bazagwirwa n'igice gisigaye, hatagize igikorwa.






Ibitekerezo 0