00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Ibendera ry’Igihugu ryari ryabuze ryabonetse rirambuye mu ishyamba

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 27 May 2026 saa 12:35
Yasuwe :

Nyuma y’uko abantu icyenda bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi, bakekwaho uruhare mu bujura bw’Ibendera ry’Igihugu ryibwe ku Biro by’Akagari, ryabonetse rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi wa Rutsiro.

Amakuru y’ibura ry’iri bendera yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2026. Ryabaga mu Murenge wa Manihira ku biro by’Akagari ka Muyira.

Ni mu gihe ryabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2026.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko abaribonye bari bazindukiye ku biro by’umurenge bagiye kwandikisha abana mu irangamimerere, babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien yabwiye IGIHE ko Ibendera ryari ryabuze ryabonetse.

Ati “Ibendera ryari ryarabuze ryabonetse mu gitondo, ribonwe n’abaturage, twahageze dusanga barisize ahantu hagaragara, rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi kugira ngo borohereze buri umwe kuribona, twaganirije abaturage tunafatira hamwe ingamba zidufasha gukaza umutekano mu rwego rwo kwirinda ko twazongera guhura n’iki kibazo.”

“Abaturage twabashimiye ko bagaragaje ko badashyigikiye igikorwa cy’ubugwari cyabaye, ndetse bakoresheje imbaraga nyinshi mu kurishakisha, twanabasabye gukaza amarondo.”

IGIHE yamenye amakuru ko abaturage icyenda batawe muri yombi bagifungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya ndetse iperereza rigikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages