00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Inyoni ivuye i Burayi yarumye umuturage

Yanditswe na

Imvaho Nshya

Kuya 24 April 2015 saa 08:36
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro batangajwe n’inyoni ifite ibirango byo mu gihugu cya Pologne ku mugabane w’i Burayi yaguye iwabo, ikanazana imico batamenyereye yo kurumana.

Iyi nyoni nini ishushe (isa) nk’igisiga cya Sakabaka gisanzwe kimenyerewe mu Rwanda yatoraguwe n’abana bari baragiye mu ishyamba, bahita bayitahana.

Abaturage bo muri aka gace batari bamenyereye iyi nyoni baje kuyireba, maze batungurwa n’uko yarumye umwe mu baje kuyishungera witwa Mukangoga Anastasie, agakomereka bikaba ngombwa ko ajya kwa muganga.

Bahise bihutira kuyigeza ku Murenge wa Nyabirasi kugira ngo babafashe kumenya inkomoko yayo na cyane ko bo batari bayimenyereye.

Ibirango biziritse kuri iyo nyoni bigaragaza ko yageze i Rutsiro ivuyeye muri Poligne

Niyonzima Tharcisse, Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabirasi yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nyoni ikomoka muri Pologne nk’uko byagaragajwe n’ibirango byayo.

Yagize ati “Icyo gisiga cyari cyanditseho ngo F68, Poland BN 5540,6 Dansk 5540 BN“

Uyu muyobozi avuga ko bahise bihutira kumenyesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ibasaba kuyishyikiriza umuryango Forest of Hope Association ukorera mu ishyamba rya Gishwati.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Thierry Aimable Inzirayineza yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nyoni bayirekure ikaguruka nk’uko RDB yari yabibasabye, gusa ngo ishobora kuba itarageze kure kuko yari inaniwe.

Inzirayineza yavuze ko bavuganye n’abo muri Pologne bakabemerera ko inyoni ari iyabo.

Ati “RDB yabajije ba nyira yo bo muri Pologne bitewe n’umwirondoro wari wanditse kuri iyo nyoni bavuga ko yagurutse iva iwabo bitewe n’ubukonje.”

Ba nyiri icyo gisiga cyo mu bwoko bwa sakabaka babwiye abashinzwe ishami ryo kurengera ibinyabuzima muri RDB ko bitewe n’imbeho izo nyoni ziva iwabo zikajya gushakisha ahantu hashyushye, basaba ko iyo nyoni yarekurwa ikazagira igihe izongera gusubira iyo yavuye ku mugabane w’u Burayi nk’uko izindi zibigenza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages