Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mwana bari basigiye Habumugisha afite umwaka n’amezi abiri.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Karambi ku Rwunge rw’amashuri rwa Gahondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda mu kiganiro na IGIHE, yashimye ubutwari bwa Habumugisha wanze gusiba ishuri, agahitamo kujya mu kizamini ahetse murumuna we.
Ati “Nyina witwa Nikobahoze Marie Claire yari yazindukiye kwa muganga, asiga abwiye Habumugisha ko agaruka vuba akabona kujya ku ishuri, ariko yagezeyo abaganga ahasanze bamubwira ko ategereza akavurwa n’abaza ku manywa, byatumye atinda gutaha umwana nawe yumvishe ku ishuri batangiye aheka murumuna we kubera kwanga gusiba ikizamini.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwabonye Habumugisha aje ahetse murumuna we buhamagara umubyeyi we, aza kumutwara.
Yanaboneyeho gushima ubutwari bwa Habumugisha wanze gusiba ikizamini ngo ni uko bamusigiye murumuna we, yibutsa ababyeyi ko batagomba gusibya abana ishuri ngo bari kwita kuri barumuna babo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!