Iyo bavuze ijambo "amashitani", abantu benshi ntibabivugaho rumwe, kuko bamwe usanga batemera ko bibaho, ku rundi ruhande ugasanga hari abandi bumva ibiganiro kuri iyi ngingo bakagira ubwoba bwinshi Ese koko amashitani abaho?
Bamwe babyita amashitani, abandi, cyane cyane abanyamadini bakabyita amadayimoni. Ibi bifatwa na benshi nk’imyuka itagaragara ihanga (ifata) ku bantu, ikabakoresha ibikorwa bidasanzwe, bishobora kuba bibi ariko akenshi usanga ari ibikorwa bitapfa gukorwa n’umuntu wese.
Umugore utifuje ko amazina ye atangazwa utuye mu Karere ka Rutsiro yatangarije IGIHE ko nyuma y’ imyaka myinshi ari imbata y’amashitani yaje gutabarwa n’Imana biciye muri Padiri Ntirandekura Gilbert.
Nk’ uko uyu mugore yakomeje abitangaza, ngo aya mashitani yayakomoraga ku babyeyi be.
Yagize ati "Nkiri muto numvaga bavuga ko papa agira amashitani. Naramubazaga ariko akabihakana. Ntabwo nabyitagaho kuko nta kibazo byari biranteza. Aho mariye gukura ndetse ngashaka umugabo nibwo byahindutse ukundi. Natangiye kujya nca ku muntu nkumva ngo ararembye. Numiwe umunsi umwe ubwo bazaga kumfata maze namukoraho uwari arwaye akaba muzima.”
Yakomeje asobanura ko kuva icyo gihe ari bwo yatangiye guhungabana. Abantu bose bahise bamenya ko ari we uteza abantu amashitani bityo atangira kugenda yihishahisha nk’uko yakomeje abitangaza.
Yagize ati "Natangiye gukubitirwa mu nzira. Abana bambona bakantera amabuye. Mbese nahahuriye n’ibibazo bikomeye cyane.”
Ku kibazo cy’uruhare yaba yarabigizemo, yasubije ko nta na ruto azi. Akavuga ko nta kintu na kimwe yigeze akora cyangwa atunga kibi ngo wenda kibe ari cyo cyamuhuje n’amashitani.
Nk’uko uyu mugore yabisobanuye, ngo nyuma yo kubona bimurenze yumvise ko Padiri Gilbert ahuza abantu n’Imana.
Yagize ati ”Nari maze kuba ruvumwa ntagitinyuka kuva mu rugo. Numva ko padiri Gilbert hari abo twari duhuje ikibazo yafashije nigira inama yo kumugana.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Padiri hanyuma akanamusengera, yumvise atangiye gutuza.
Yagize ati "Yambwiye ko nta wundi muti usibye kwakira Yezu Kirisitu mu buzima bwanjye. Ikibazo nari mfite cyari uko ibi bintu birangira nkamera nk’abandi. Numvaga ikiguzi cyose yanca ngo nkire nakimuha. Yansabye gusenga gusa ubundi nkemerera Imana ikanyiyoborera.”
Yavuze ko isengesho ari ryo ryakomeje kumumara ubwoba noneho yaca mu bantu akabona ntawe ugize ikibazo.
Ati "Natangiye kujya njya mu isoko, mu rusengero ndetse n’ahahurira abantu benshi gusa nkabanza gusaba Imana kumbasha no gukomeza kundinda.”
IGIHE ivugana na Padiri Ntirandekura Gilbert ngo hamenyekane niba koko amashitani abaho, dore ko uyu mugore avuga ko uyu ari we wamubohoye iyo ngoyi, yasobanuye ko ibi bidasaba kuba hari icyo ubiziho cyangwa wakoze.
Yagize ati "Hari abana baturwa Sekibi bakiri bato. Ibibabaho baba babona ari nk’ibitangaza. Ntibaba bazi aho biva kuko nta ruhare na ruto baba barabigizemo.”
Bamwe mu baturanyi be bemeza ko koko iki kibazo yari agifite ariko ubu kikaba cyararangiye.
Umwe yagize ati "Ubu ari mu muryango w’abanyamutima Mutagatifu wa Yezu. Nta kibazo tukimugiraho kuko twamenye ko yahindutse. Nta bibazo akiduteza ubu yabaye umuturanyi mwiza.”
Umuyobozi mu nzego z’ibanze nawe yatangaje k’ubu baruhutse. Ati "Twahoraga tumwirukaho ngo naze akore ku bo yateje amashitani. Mbese ibitutsi bivanze n’inkoni nibyo yahoranaga. Ariko ubu nta kibazo agiteje. Arimo gufatanya n’abandi kubaka urwababyaye.”
Padiri Ntirandekura Gilbert yavuze ko ikibazo uyu mugore yari agisangiye n’abandi benshi aba hafi ndetse n’aba kure. Yaboneyeho no guhumuriza abaruhijwe n’ibibazo bitandukanye abibutsa ko Imana ibasaba kuyegera gusa.
Yagize ati "Imana ni yo ikiza ndetse ni na yo soko y’ ibyiza byose twifuza. Nimucyo twihatire kuyubaha muri byose kuko ari bwo tuzagubwa neza.”
Hejuru ku ifoto: Padiri Ntirandekura



















TANGA IGITEKEREZO