Nk’uko bigaragara mu ifoto, abakinnyi benshi ba Bayern Munich bagaragara bishimiye kwifotoza bafashe ibirahure by’inzoga ariko Sadio Mane na Noussair Mazraoui bo bahitamo kujya mu ifoto nta wufashe ikirahure cy’inzoga.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yasaga nk’aho ntacyo bimutwaye kujya mu ifoto y’ibyo birori, Mane yari yicaye ku murongo wa mbere hamwe n’abandi bakinnyi.
Iyi foto ikimara gusohoka ku mbuga nkoranyambaga yakiriwe neza n’abafana kubera ko atigeze ahatirwa gufata inzoga bakemera ko we na mugenzi we baguma ku myemerere y’idini yabo ya Islam.
Ku mbuga nkoranyambaga hatanzwe ibitekerezo byinshi kuri ayo mafoto, umwe mu bamushyigikiye yanditse agira ati “Uko byagenda kose, Sadio Mane ntajya yibagirwa idini rye.”
Undi na we yagize ati “Abayisilamu ntibitiranya imyizerere yabo! Ugomba kubyubaha.”
Si ubwa mbere Sadio Mane agaragaje ko atakwemera gushishikariza abantu kunywa inzoga dore ko nyuma ya Carabao Cup 2022 mu mukino Liverpool yatsinzemo Chelsea mu kwishimira itsinzi yasabye Takumi Minamino gushyira hasi icupa rya champagne ubwo bari bagiye kwifotozanya na we yubaha icyifuzo cye.


As a devoted Muslim, Sadio Mane chose not to hold a beer in Bayern Munich's traditional photoshoot 🍻 pic.twitter.com/PAnQqF9I4I
— ESPN FC (@ESPNFC) August 29, 2022
Sadio Mane chose not to hold a "beer" in Bayern Munich's traditional photoshoot cos he's a Muslim, but Idrissa Gueye was under f!re when he refused to wear kit with a LGBTQ+ symbol; Despite saying he couldn't wear it cos it was against his beliefs. The double standards stinks.
— Daniel Regha (@DanielRegha) August 29, 2022
I'm Muslim and I drink. Maybe its prohibited but it's legal on most of the Muslim countries and it's the players personal choice… Remember Ronaldo and the coke … Its not a thing..
— anon (@anon31096) August 29, 2022





Ibitekerezo 0