Yatangajwe ku mugaragaro ku itariki ya 1 Ukuboza 2025, ishyirwa hanze muri Koreya y’Epfo ku itariki ya 12 uko kwezi, igera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 30 Mutarama 2026.
Samsung yakoze iyi telefoni ahanini igamije kwerekana ubushobozi bw’ikoranabuhanga ryayo rishya, bitandukanye n’ibisanzwe aho ikora telefoni zo kugurisha no kuvugurura by’igihe kirekire.
Indi mpamvu mu zatumye ihagarikwa ni uko kuyikora bihenze cyane birenze inyungu yakwinjiza.
Telefoni ibihumbi bitatu gusa ni zo zagurishijwe ku munsi yashyiriweho hanze, mu gihe izindi ibihumbi bitatu zagurishijwe ku itariki ya 17 Ukuboza 2025.
Muri rusange bivugwa ko Samsung yari yarakoze iziri hagati y’ibihumbi 20 na 30.
Bwa mbere igurishwa ryazo rizahagarikwa muri Koreya y’Epfo, hakurikireho Amerika n’ahandi, rikazahagarara izisigaye mu bubiko zimaze kugurishwa zose.
Kuri ubu, abaguzi bashobora kuzisanga gusa ku rubuga rwa internet rwa Samsung cyangwa muri rimwe mu maduka yayo arindwi makuru ayihagarariye [Experience Stores], aho zimwe muri zo ziherutse kugaragara mu mijyi ya Frisco muri leta ya Texas, na Queens muri New York.
Nubwo abasesenguzi bakoze isuzuma ry’iyi telefoni bayishimye cyane, Samsung ntirafata icyemezo niba hari indi nshya iyisimbura izigera ishyirwa hanze mu gihe kizaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!