Ayo amshusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Zvonimir Stevic, w’imyaka 65 areba ‘porno’ akoresheje telefone ye ubwo abagize Inteko barimo bajya impaka ku bijyanye no kuvugurura umubano hagati ya Serbie na Kosovo yahoze ari intara y'iki gihugu.

Uyu mudepite avuka muri Kosovo, akaba yaranabaye minisitiri wungirije w’iyi ntara yabonye ubwigenge mu 2008.

Imyitwarire ye yakuruye impaka no kunenga ishyaka riri ku butegetsi muri Serbie mu gihe ishyaka rya nyir’ubwite ryasabye ko yegura.

Mu biganiro by’abagize Inteko hanabayemo intugunda hagati y’abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi n’abo muri opozisiyo.

Serbie na Kosovo biri ku gitutu n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi kugira ngo bivugurure umubano wabyo mu gihe intambara ica ibintu hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Serbie kugeza n’ubu ntiremera ubwigenge bwa Kosovo bwatangajwe mu 2008.

Zvonimir Stevic wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Serbie yeguye nyuma yo gufatwa amashusho areba 'porno' mu nteko
Zvonimir Stevic wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Serbie yeguye nyuma yo gufatwa amashusho areba 'porno' mu nteko