Raporo y’Ikinyamakuru 4News cyo muri Sierra Leonne, ivuga ko imva zisaga 1000 zimaze gucukurwa mu Murwa Mukuru Freetown, abazicukura bakiba amagufa bakayakoramo ikiyobyabwenge cya Kush. Kush ni ubwoko bw’ibiyobyabwenge gitumurwa nk’itabi.
Hari abaturage bo muri Freetown bashinze itsinda bise ‘Inshuti z’abapfuye’ [Friends of the dead] biyemeje kurinda amarimbi yo muri uyu mujyi kuko ari yo yibasiwe kurusha ayandi mu gihugu.
Dr Jusu Mattia, Umuganga mu Bitaro Sierra Leone Mental Health Hospital yabwiye 4News ko uyu muco ugezweho mu bakiri bato muri iki gihugu, kandi ko batwara amagufa kuko arimo ikinyabutabire cya ‘Sulfur’ cyifashishwa mu gukora ibiyobyabwenge bitumurwa.
Yavuze ko iki kinyabutabire kiboneka nyuma yo gusya amagufa, ifu yayo bakayivanga n’ibindi binyabutabire bikarema ikiyobyabwenge cya ‘Kush’.
Si muri Sierra Leone gusa havugwa uyu muco wo gucukura imva z’abapfuye bakiba amagufa, kuko no muri Ghana mu Ukuboza mu 2023, irimbi rya Tokaradi riherereye mu Burengerazuba, ryatewe n’abajura bacukura imva zirenga 1000 biba amagufa y’abapfuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!