Uwo mugabo ngo yashakaga amafaranga agera kuri miliyoni imwe y’amadolari kugira ngo abashe kugura moto isimbura iyo ari yibwe.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko uwo mugabo yari yabwiwe ko kugira ngo abone ayo mafaranga mu buryo bwihuse bimusaba kujya muri Liberia agashakisha uwamugurira umwana we.
Uwo mugambi yawuteguye mu Ukuboza umwaka ushize abifashijwemo n’umukomisiyoneri ariko mu rwego rwo kuyobya uburari umwana bakamwitaga inkoko mu biganiro bagiranaga.
Polisi yaje guhabwa amakuru ita muri yombi uwo mugabo wari wamaze kubona umuguzi witeguraga kwishyura ngo yegukane uwo muhungu mu Mujyi uherereye hanze y’Umurwa Mukuru Monrovia.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!