Antony Ratcliffe yari yangiwe kwerekeza mu gihugu cya Malaisie ageze ku kibuga cy’indege cya Colombo ho muri Sri Lanka kubera Tatouage ya Bouddha.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2013 nibwo ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Sri Lanka bakorera ku kibuga k’indege cya Colombo, bashatse kwangira mukerarugendo w’Umwongereza Antony Ratcliffe w’imyaka 42 y’amavuko kwerekeza mu gihugu cya Malaisie kubera tatouage y’ishusho ya Bouddha yari afite ku kuboko kw’i bumoso.
Antony Ratcliffe asobanurira ibyamubayeho Ibiro Ntaramakuru by’Abafaranda yagize ati “Umuyobozi w’abinjira n’abasohoka yabonye ikiri ku kaboko kanjye ahita amera nk’umusazi ku buryo washoboraga gusoma uburakari ku isura ye, niko kuvuga ko ngomba gusubira mu Bwongereza” .
Nk’uko tubikesha 7sur7, ngo ibi byari byafashwe nko gusuzugura Bouddha ku buryo burenze urugero, Antony Ratcliffe yisobanura yatangaje ko yakundaga cyane tatouage, nyuma kubera ukuntu yari amaze imyaka myinshi yemera ubuhanga ku byerekeye Bouddah, asanga ikintu kiza yakora ari uko yakwishyiraho tatouage y’ishusho ya Bouddah.
N’ubwo Ratcliffe yamaze igihe kingana n’isaha n’igice ku kibuga cy’indege yisobanura, byarangiye akomeje urugendo rwe rwerekeza i kuala Lumpur mu mujyi wa Malaisie, ariko akaba yarakigomba kwisobanura neza agezeyo.



















TANGA IGITEKEREZO