Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubushakashatsi bushingiye ku buzima, National Institute of Health, mu 2008 cyatangaje ko ufite agahinda gakabije kuri urwo rwego, aba atangiye kwibasirwa n’indwara ikomeye yo mu mutwe ya Schizophrenia, ihungabanya uko atekereza, ibyiyumviro bye n’amarangamutima ndetse n’imyitwarire ye.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Anhedonia iri mu moko abiri ari yo ‘Social anhedonia’ aho umuntu aba atagishaka kuba ari kumwe n’abandi yaba n’abo akunda, ndetse na ‘Physical Anhedonia’, aho aba atagifitiye amarangamutima ibimukorerwa byamuzaniraga umunezero.
Urugero kuri ubu bwoko bwa kabiri, niba umuntu yarishimiraga guhobera abandi atangira kumva ahubwo iyo abikoze bimusiga ashenjaguritse mu mutima, atangira kumva ibyo kurya byamuryoheraga bitagifite agaciro nka mbere, ndetse hari n’ababa barashimishwaga no gukora imibonano mpuzabitsina ariko iyi ndwara yabafata bakumva nayo itakibashishikaje.
Ufite Anhedonia kandi atangira kumva kugirana urugwiro n’inshuti ze, abo mu muryango we cyangwa abandi yishimiraga, bisigaye bimubera umutwaro, akumva yagubwa neza ari kure yabo.
Atangira kwica gahunda yahuriragamo n’abandi kuko aba yumva nta mumaro bigifite kuzibonekamo, zirimo nk’ubutumire bwo kujya mu birori nk’ubukwe, isabukuru, ibitaramo ndetse n’ibindi.
Anhedonia kandi ishobora kwibasira abafite ubundi burwayi butari n’ubwo mu mutwe gusa, burimo nk’indwara yo gususumira (Parkinson’s Disease), Diyabete, Coronary Artery Disease itera imikorere mibi y’umutima, ndetse ikaba yanakwibasira abantu bakorewe ihohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Nta buryo buhari bwihariye bwo kuvura umuntu urwaye Anhedonia, gusa wibonaho ibiyiranga twavuze haruguru ushobora kugana abaganga bakabanza kumenya icyahiguteye byaba ngombwa akaba ari cyo wivuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!