00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Gentle-C-section’, uburyo buri kuyobokwa cyane n’abagore bagiye kubyara

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 1 July 2017 saa 12:35
Yasuwe :

Urugendo rw’amezi icyenda umubyeyi agenda yigengesereye aharanira ko umwana atwite adahungabana ni rurerure ndetse rubamo byinshi, ari nayo mpamvu usanga iyo yisuzumishije agasanga yarasamye, biba ikimenyetso cyuko hari impinduka zigomba kuba mu buzima bwe.

Buri munsi atangira gutekereza ku izina rizaba ribereye umwana we, uko umubiri we uzahinduka mu gihe atwite, akaba yanagira impungenge ko ashobora kugaragara mu bashobora kubagwa hakoreshejwe uburyo bwa ‘C-section’; bukoreshwa ku bagore bagiye kubyara babazwe.

Impuguke mu bijyanye n’Ubuvuzi bw’abagore akaba n’umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha ubuvuzi rya Albert Einstein College of Medicine ryo muri New York, Dr Kecia Gaither, yatangaje ko ubu buryo aribwo bukorerwa cyane abagore bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr Kecia Gaither yakomeje agaragaza ko kuri ubu abenshi bari guhitamo gukoresha ubuzwi nka Gentle C-section nkuko ikinyamakuru Fitpregnancy.com kibitangaza.

Uburyo bwa Gentle C-section bukoreshwa nanone ku bagore babyara babazwe nkuko David Garfinkel, wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Morristown Medical Center muri New Jersey.

Garfinkel yagaragaje ko iyo hakoreshejwe uburyo bwa C-section, umwana ashobora kuvuka mu gihe cya vuba ariko agahita ajya mu maboko y’abaganga bamwitaho hafi igice cy’isaha, mu gihe iyo hakoreshejwe uburyo bwa Gentle C-section, habanza kuza umutwe w’umwana ubundi izindi ngingo zisigaye zikaza buhoro buhoro bituma nta myanda ishobora kujya mu bihaha.

Umwana akimara kuvuka, ahita ashyirwa mu gituza cy’umubyeyi we ako kanya ndetse akaba ashobora kwemererwa kumwonsa kugeza igihe igikorwa cyo kubaga kirangiye. Umubyeyi kandi aba ashobora kureba umwana we igihe ari kuvuka bitandukanye n’uburyo bwa C-section aho umubyeyi atabona ikintu na kimwe mu biri gukorwa.

Gentle C-section ifite akamaro kuko umwana ahita ahuzwa na nyina, bityo bikaba byafasha umubyeyi konsa neza n’umutima w’umwana ugatera neza.

Dr. Gaither ashimangira ko biba byiza iyo biteguwe hakiri kare ndetse n’umuganga akagira igihe gihagije cyo gushyira kuri gahunda uko iki gikorwa kigomba kugenda mbere yuko umubyeyi abyara.

Ubu buryo bumaze gutangira kuyobokwa na benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika butanga icyizere ko bushobora gukoreshwa cyane mu minsi iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages