Muri iyi nkuru turifashisha imbuga za [Internet] zitandukanye, tubasangize iminsi imwe n’imwe abadakurikiza ingengabihe yitiriwe Geregori (Gregorian calendar) bizihirizaho itangira ry’umwaka wabo, ariko tubisanishe n’iyi ngengaminsi imenyerewe na benshi.

1. Ibirori by’umwaka mushya w’Abashinwa (Chinese New Year)

Abashinwa bizihiza umwaka mushya mu kwezi kwa Mutarama cyangwa Gashyantare ku ngengaminsi yitiriwe Geregori. Itangira ry’uyu mwaka rikorwa ku matariki atandukanye yo muri Mutarama cyangwa Gashyantare, hanizihizwa igihe cy’isarura.

Mu kwizihiza itangira ry’umwaka mushya w’Abashinwa, imiryango ihana impano z’amafaranga zipfunyitse mu mpapuro zitukura; bagasangira amafunguro atandukanye.

2. Ibirori by’umwaka mushya byiswe ‘Seollal’ (Korean New Year)

Kwizihiza uyu mwaka mushya bikorwa mu kwezi kwa Gashyantare ku ngengaminsi yitiriwe Geregori. Ni ibirori bikorwa iminsi itatu, cyane cyane mu bihugu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umugabane wa Aziya.

Muri Koreya, abaturage batandukanye bizihiza umwaka mushya bambara imyenda y’amabara menshi bimenyerewe nka [hanbok], bagakora n’imigenzo ya kera irimo no gusangira icyayi nabyo bimenyerewe ku izina rya [charye].

3. Ibirori byo gutangira umwaka mushya byiswe Nyepi (Balinese New Year)

Ibi ni ibirori byizihizwa n’abaturage bo mu gihugu cya Indonesia, buri tariki ya 09 Werurwe ku ngengabihe ya Geregori. Abizihiza itangira ry’umwaka kuri uyu munsi, bagendera ku ngengaminsi yiswe Saka (Saka Calendar).

Kuri uyu munsi ibikorwa hafi ya byose biba bifunze, usibye amavuriro make ashobora gutanga ubutabazi bw’ibanze. Abaturage benshi bakoresha ururimi rwa [Balinais na Javanais], nibo bizihiza umwaka mushya kuri uyu munsi.

Kuruhuka no gufata akanya ko gusubiza amaso inyuma, ni byo bikorwa by’ingenzi kuri uyu munsi wizihizwaho itangira ry’umwaka mushya wiswe Nyepi.

4. Ibirori by’umwaka mushya byiswe Nowruz (Iranian New Year)

Ibirori byo kwizihiza itangira ry’umwaka mu gihugu cya Iran biba tariki ya 20 cyangwa 21 Werurwe ku ngengabihe ya Geregori. Abizihiza itangira ry’umwaka bakoresha ingengaminsi yiswe Persan (Persan calendar).

5. Ibirori by’umwaka mushya byiswe Ugaadhi (Telegu and Kannada New Year)

Ni ibirori bikorwa n’abaturage bo mu gice cya Dacca, mu majyepfo y’igihugu cy’u Buhinde , mu ntara ya Andhra Pradesh, Telangana na Karnataka.

Kwizihiza ibirori by’umwaka mushya bikorwa ku matariki atandukanye yo mu kwezi kwa Werurwe cyangwa Mata ku ngengaminsi ya Geregori.

6. Ibirori by’umwaka mushya byiswe Aluth Avurudda (Sinhalese New Year)

Ibi birori byizihizwa n’abaturage benshi bo mu gihugu cya Sri Lanka cyo ku mugabane wa Aziya, tariki ya 14 Mata ku ngengaminsi ya geregori. Kwizihiza uyu munsi bijyana no gusoza igihe cy’isarura ndetse bigahuzwa n’umunsi izuba riba ryerekeye neza ku gihugu cya Sri Lanka.

Abaturage bizihiza ibi birori bafungura imiryango y’inzu zabo, mu rwego rwo gushishikariza abo mu miryango yabo, inshuti, n’abanyamahanga kubasura bagasangira ibyishimo.

7. Ibirori by’umwaka mushya byiswe Puthandu (Tamil New Year)

Ibi birori byizihizwa mu ntara ya Tamil Nadu yo mu Buhinde, tariki ya 14 Mata ku ngengaminsi ya geregori.

8. Ibirori by’umwaka mushya byiswe Diwali (Marwari and Gujarati New Year Day)

Ibi birori byizihizwa n’abaturage bo mu gice cy’amajyaruguru y’u Buhinde, bigahuzwa no gushimira ikigirwamana cy’ubukungu ‘Lakshmi’.

9. Ibirori by’umwaka mushya byiswe Rosh Hashanah (Jewish New Year)

Ni ibirori by’Abayahudi bimara iminsi ibiri, biba mu kwezi kwa Nzeri cyangwa Ukwakira buri mwaka ku ngengabihe ya Geregori. Abizihiza iyi minsi bakoresha ingengaminsi ya izwi nka hébraïque.

Ibi birori bifatwa nk’igihe cyo gusoza iminsi irindwi Imana yamaze irema ibiri ku isi nkuko bigaragara mu gitabo cy’Itangiriro cyo muri Bibiliya.

10. Ibirori by’umwaka mushya byiswe Raʼs as-Sanah al-Hijrīyah (Islamic New Year)

Ibi ni ibirori bikorwa ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa Muharram, ukwezi kwa mbere ku ngengaminsi y’aba-Islam (Muslim Calendar). Ni umunsi wizihizwa hibukwa urugendo rwa Hijra, rwakozwe n’intumwa y’Imana Mohammed ubwo yavaga mu mujyi wa Mecca yerekeza i Medina.

Ubu ingengaminsi y’aba-Islam igeze mu mwaka w’ 1441, watangiye tariki ya 0 1 Nzeri 2019, ukazarangira tariki ya 19 Kanama 2020.

11. Ibirori by’umwaka mushya byiswe (Aboriginal Murador New Year)

Byizihizwa n’abaturage bo mu bwoko bw’abazwi nka Aboriginal Australians, batuye mu burengerazuba bw’igihugu cya Australia. Tariki ya 30 Ukwakira ku ngengabihe ya Geregori, nibwo ibi birori byizihizwa.

12. Ibirori by’umwaka mushya mu idini ry’aba- Orthodox bo mu Burasirazuba

Ibi birori byizihizwa n’abo mu idini y’aba-Orthodox bakoresha ingengabihe ya ya Julien. Idini ry’aba-Orthodox ryiganje mu bihugu by’u Burusiya na Macedonia. Itariki yo kwizihiza itangira ry’umwaka muri iri dini ni 14 Mutarama.

12. Ibirori by’umwaka mushya muri Ethiopia

Muri iki gihugu umwaka mushya wizihizwa tariki ya 11 Nzeri, inshuti n’abavandimwe bahana impano zirimo indabo, no gusangira amafunguro n’ibinyobwa bitandukanye.

13. Ibirori by’umwaka mushya wa Igbo (Nigeria)

Ibi ni ibirori byizihizwa mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare ku ngengaminsi ya Geregori, ku baturage bo mu bwoko bw’aba-Igbo muri Nigeria. Umutware w’ubu bwoko aha abaturage be imbuto y’ibinyabijumba, akabasaba kujya kuyitera.

Ingengabihe yitiriwe Geregori ikoreshwa n’abatari bake ku isi, itangira tariki ya 01 Mutarama, igasoza tariki ya 31 Ukuboza; iyi ngengaminsi igizwe n’amezi 12, ashobora kugira iminsi 365 cyangwa 366. Abakoresha izindi ngengaminsi bashobora kugira iminsi mike cyangwa myinshi ugereranyije n’iri ku ngengaminsi yitiriwe Geregori.

Abanya Sri Lanka  mu birori byo kwishimira umwaka mushya
Abanya Sri Lanka mu birori byo kwishimira umwaka mushya
Abaturage b'abashinwa bizihiza umwaka mushya
Abaturage b'abashinwa bizihiza umwaka mushya
Abaturage bo mu bwoko bw'aba-Nowruz muri Iran bizihiza umwaka mushya
Abaturage bo mu bwoko bw'aba-Nowruz muri Iran bizihiza umwaka mushya
Aha abayapani bari bari kwizihiza umwaka mushya
Aha abayapani bari bari kwizihiza umwaka mushya
Abahindu ni bamwe mu bizihiza umwaka mushya mu bihe bitandukanye n'ibisanzwe
Abahindu ni bamwe mu bizihiza umwaka mushya mu bihe bitandukanye n'ibisanzwe
Aba Igbo muri Nigeria bizihiza umwaka mushya mu buryo bwabo
Aba Igbo muri Nigeria bizihiza umwaka mushya mu buryo bwabo