Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi bujyanye n’ibitotsi mu bitaro bya Roosevelt Hospital Center biherereye mu mujyi wa New York, Raymonde Jean, avuga ko kugira ngo ibyinshi mu mubiri w’umuntu bigende neza bifite aho bihurira no kuba umuntu asinzira neza.
Yagize ati “Ibintu byinshi twumva ko byikora bigirwamo uruhare n’ibitotsi, iyo uryama neza bishobora gutuma ubaho neza”.
Aya magambo ya Raymonde yumvikanisha neza agaciro ko gusinzira mu buzima bw’umuntu.
Abashakashatsi bavuga ko hagati ya 75% na 80% y’ibitsotsi umuntu agira biba biri muri ubu bwoko bw’aho umuntu aba yasinziye ku buryo atumva ikintu na kimwe bikarangwa n’uko amaso atanyeganyega agahumeka gahoro, gutera gake k’umutima, gutembera gahoro kw’amaraso ndetse uri muri ibi bitotsi kumukangura biragorana.
Ubu bwoko bw’ibitotsi bufasha ubwonko kubika amakuru y’ibyo wanyuzemo mu bubiko bw’igihe kirekire ndetse muri iki gihe nibwo imwe mu misemburo ikwirakwiza mu mubiri bigafasha mu kwisana k’utugigo duto.
Ibindi bitotsi byo ubushakashatsi ntiburagaragaza neza akamaro ka byo ku mubiri w’umuntu kuko ubwonko buba bukiri gukora nk’uko bukora uri maso ndetse muri iki gihe amaso y’umuntu arangwa no kunyeganyega cyane.
Ubu bwoko bubiri bw’ibitotsi kuva umuntu ageze ku buriri abunyuramo mu byiciro bitanu busimburana kugeza mu gitondo yongeye kubyuka nk’uko byagaragajwe n’uburyo bwa electroencephalogram (EEG,) bwifashishwa mu kureba imikorere y’ubwonko.
Icyiciro cya mbere
Iki cyiciro ni cyo kibanza umuntu akigera ku buriri, aho atangira kumva ibitotsi bimutwara ariko akongera akagaruka muri iki cyiciro umuntu aba acyumva ibyo aba muri iruhande bari kuvuga ku buryo no kumukangura byoroha kuko ubwonko bwe buba bugikora nk’uko bisanzwe.
Icyiciro cya kabiri
Muri iki cyiciro cya kabiri gishobora kumara iminota iri hagati 10 na 25 imirimo ikorwa n’ubwonko itangira kugabanuka noneho umuntu agasinzira neza, muri iki cyiciro amaso ntabwo aba akinyeganyega cyane ariko gukangura umuntu biba bicyoroshye.
Icyiciro cya gatatu
Iyo umuntu atangiye kugera muri iki cyiciro, ubwonko nabwo niho buba butangiye kuruhuka gake ndetse umuntu agasinzira bya bitotsi bikabije ku buryo kumubyutsa bitoroha, iki gihe umuntu ashobora kukimaramo iminota iri hagati ya 20 na 40.
Icyiciro cya kane
Ibyo umuntu anyuramo mu cyiciro cya kane n’icya gatatu bijya gusa, bigatandukanywa n’uko muri iki cyiciro cya kane umuntu asinzira ibitotsi bikabije kurusha mu cya gatatu, imikaya y’umubiri ikarekera kwinyeganyeza yose ku buryo n’umuntu atangira guhumeka gake bisa n’ibifite injyana, muri iki cyiciro umuntu ashobora no gutangira kugona, iki gice cya kane gishobora kumara iminota iri hagati ya 20 na 40.
Icyiciro cya gatanu
Nyuma yo gusinzira bikabije bibaho mu cyiciro cya 3 n’icya 4, aha ho ubwonko butangira gukanguka ndetse imikorere yabwo igasa nk’uko iba imeze umuntu ari maso, muri iki cyiciro ni nabwo abenshi batangira kurota n’ubwo imikaya iba igisinziriye amaso atangira kunyeganyega aho niho ibitotsi byo mu bwoko bwa mbere bikunda kugaragarira.
Iki cyiciro kimara iminota iri hagati 10 na 60 kikarangira umuntu akangutse.



















TANGA IGITEKEREZO