Hari abagatekereza ko kuba umuntu yagira uwo mujinya ari ibintu bisanzwe, gusa niba wajyaga ubitekereza gutyo, ntabwo ari ukuri kuko umujinya umeze gutyo atari umujinya usanzwe, ahubwo ari uburwayi bwo mu mutwe.
Ni uburwayi buzwi nka ’Intermittent Explosive Disorder’ butera umuntu kugira umujinya mwinshi cyane ndetse ukaza mu buryo butunguranye, bigatuma ashobora kugirira nabi umuntu cyangwa se akangiza ibintu bimuri hafi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora ubushakshatsi ku ndwara zo mu mutwe ku Isi, bwagaragaje ko abagera kuri 7% ari bo bafite iyi ndwara.
Abafite iyi ndwara bagaragaza ibimenyetso byo kurakara vuba ndetse bikagera ubwo batangira gutitira, guhekenya amenya n’imbaraga nyinshi, gutukura amaso, kuvugira hejuru mu burakari budasanzwe, gukubita ibintu bimuri hafi nko gukubita ibipfunsi ku meza, ibikuta, umubiri we n’ibindi.
Iyi myitwarire y’uburakari akenshi imara iminota iri munsi ya 30 ariko ingaruka zayo zishobora kumara igihe kirekire.
Hari abagira uyu mujinya buri munsi, abandi bakawugira inshuro nke ku munsi cyangwa se rimwe na rimwe. Iyo bamaze gukora ibintu bibi babitewe n’umujinya, baba bumva baruhutse ariko kenshi birangira bicujije ibyo bakoze.
Iyi ndwara ikunze kuza mu kwibasira abari mu myaka y’ubugimbi. Ibintu biyitera ni ukuba umwana yarakuriye mu muryango ukunda kubamo intonganya cyangwa se akaba yarabikuye ku muntu wo mu muryango.
Kugira ihungabana, kunywa inzoga nyinshi cyangwa kugira ikibazo cyo kudakunda gusabana n’abantu cyane biri mu byongera ibyago byo kugira ikibazo cya ’Intermittent Explosive Disorder.’
Abantu bafite iyi ndwara bakunze guhura n’ibibazo mu by’imibanire yaba mu kazi cyangwa mu muryango we, ndetse bakunze kugorwa cyane no kubona umukunzi bamarana igihe kirekire cyangwa inshuti.
Abafite iyi ndwara bavurwa binyuze mu biganiro bahabwa n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe cyangwa se bagahabwa imiti, cyane cyane iyo iyi ndwara yamaze kugera ku rwego itakigenzurwa.
Muri rusange, abafite iyi ndwara bagirwa inama yo kwirinda gukora ibintu bafite uburakari, ahubwo bagakora ibyo bakunda nko kumva umuziki, gusoma ibitabo, kwitarura gato ukajya ku ruhande n’ibindi.
Ababana n’abagira ikibazo cy’uyu mujinya nabo bagirwa inama yo kwirinda gusembura abawugira, mu gihe bawugize bakabahunga by’igihe gito, bakaba banabahungisha ibintu bishobora kwangirika no kwangiza nk’intwaro n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!