Ubundi bivugwa ko umuntu yapfuye iyo ubwonko bwe burekeye gukora burundu. Kubera ko ubwonko ari bwo bwohereza amakuru ku bindi bice by’umubiri bugatuma bikora, iyo buhagaze umubiri wose urekera gukora, maze umuntu akabarirwa mu mubare w’abavuye ku birayi.
Nubwo bimeze bityo iyo ubwonko bupfuye bitwara amasaha kugira ngo ibindi bice byose by’umubiri na byo bipfe burundu. Ubwonko bwifashisha urutirigongo mu gutwara amakuru.
Kubera ko urutirigongo rukora ako kazi buri munsi, rugera aho rukagira ubushobozi bwo gutegeka umubiri gukora ibimenyetso bimwe na bimwe bidaciye ku bwonko.
Iyo umuntu yapfuye, hari igihe urutiringongo rwe ruba rutarahagarika gukora burundu, maze rugatuma akora ibimenyetso by’umubiri birimo kunyeganyeza amaguru, kuzamura intoki n’amaboko, n’ibindi bitandukanye. Ibyo ni byo abaganga bakunze kwita Lazarus sign.
Iyo ubonye Lazarus sign ku muntu wapfuye, ushobora kugira ngo aracyari muzima cyangwa utewe n’abazimu, ariko ni ibintu bibaho cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!