00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa “Microchip” ingana ururo ikagusobanura wese

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 December 2021 saa 07:51
Yasuwe :

Inkuru iheruka mu bitangazamakuru bitandukanye ivuga ko Abanya-Suède barenga 6.000 biteje “microchip” kugira ngo bajye boroherwa no kugaragaza ko bikingije COVID-19 aho bazabibazwa hose, yateje urunturuntu bamwe bacika ururondogoro nyamara kwari ukudasobanukirwa.

Hari abahise batangira kubihuza n’imyemerere yabo, abandi bagaragaza amakenga y’uko zizagira ingaruka ku muzima mu buryo butandukanye.

Ubundi microchip ni agakoresho kangana urwara gakoranye ikoranabuhanga rituma gashyirwa mu mubiri w’umuntu maze watunga ibindi bikoresho byabugenewe nka ‘smartphone’ aho kari ugahita ubona amakuru ya nyirako yose.

Microchip igira code yihariye ikaba ihuje n’andi makuru y’uwayishyizwemo abitswe mu buryo bw’ikoranabuganga.

Ni ukuvuga ngo ibimuranga birimo amazina ye, telefoni na email, aho yavukiye, aho atuye n’ibyo akora bibasha kuboneka. Niba yarakurikiranywe mu butabera cyangwa atarakurikiranwa n’inkiko bihita bigaragara.

Hanagaragara uko ubuzima bw’uyifite buhagaze nk’uburwayi afite, indwara yakingiwe kimwe n’ibyo arya bikamugwa nabi.

Kuyihuza na COVID-19 birakwiye kuko ni icyorezo gihangayikishije. Amakuru ajyanye na yo yaba ay’umuntu ku giti cye cyangwa ku rwego rw’igihugu abikwa mu ikoranabuhanga.

Kumva ko microchips zatangiye gushyirwa mu bantu kubera icyo cyorezo byo bisa no kwibeshya cyane kuko cyadutse zimaze imyaka irenga 20 zikoreshwa.

Mu 1998, Umuhanga mu by’ikoranabuhanga w’Umwongereza, Kevin Warwick, yarayiteje aba umuntu wa mbere ikoreshejwemo kuko mbere yaho zakoreshwaga ku nyamaswa no mu bikoresho by’ikoranabuhanga.

Suède ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ikomeye mu gukoresha iryo koranabuhanga aho mu 2018 ababarirwa mu 4.000 bari bamaze guterwa microchips kandi nta wavuze ko yabihatiwe.

Nyuma y’uko mu ntangiriro za Ukuboza 2021 icyo gihugu cyategetse ko umuntu ushaka kugera ahateraniye abarenga 100 agomba kwerekana ko yikingije, bamwe bahisemo gukoresha microchips kugira ngo biborohere kubigaragaza aho babisabwe.

France 24 yatangaje ko abagera ku 6.000 ari bo bari bamaze kuziterwa kugeza mu matariki 20 Ukuboza 2021.

Hannes Sjoblad ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Ikoranabuhanga cya Epicenter kiri gutanga izo microchips, yasobanuye ko nta kibazo zizateza kuko nta muntu wabona amakuru ya nyirayo mu gihe atayitunzeho telefoni begeranye, zikaba zitanakoresha batiri z’umuriro ku buryo zagira ingaruka ku bice by’umubiri.

Yagize ati “Mfite microchip mu kuboko kwanjye, nayikoze ku buryo iba iriho icyangombwa cy’uko nakingiwe kuko buri gihe mba nshaka guhita nkigeraho. Ni ukuvuga ko aho cyaba gikenewe hose bizoroha kucyerekana.”

“Ukuntu izi microchips zikora, nta batiri zigira. Ntizishobora kugira icyo zikorera zo ubwazo kuko zirakoreshwa. Ziba zimeze nk’izisinziriye ku buryo nta wamenya aho uherereye. Zikora gusa iyo uzegereje ‘smartphone.’”

Muri Kanama 2020 US News yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zananiwe kugera ku ntego zari zarihaye ko mu mpera za 2020 buri muturage wazo azaba yaratewe microchip.

Uretse kuba hari benshi icyo gihe cyageze bagifite amakenga ku ikoreshwa ryazo ku buryo batazemera, Leta zimwe zo muri icyo gihugu zari zigifata gutera michrochip mu mubiri w’umuntu nk’ibinyuranyije n’amategeko.

Abamaze kuziterwa bavuga ko zibafasha guhora bafite hafi ibyo bakenera byose.

Mu kiganiro yagiranye na ITV News mu 2019, Sjoblad yagize ati “Ndashaka guhuza ikiremwamuntu n’ikoranabuhanga kandi ndatekereza ko bizanabaho.”

Uretse ko Suède izwiho gukataza mu ikoranabuhanga, kuba irimo benshi bakoresha microchips ni uko bigoye guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko na tike z’ingendo bazishyura ari zo bakoresheje.

Microchip ishobora gufasha uyifite gufungura imodoka cyangwa urugi atarukozeho, kubikuza amafaranga nta karita akoresheje, gusinya ko yageze ku kazi atagombye gukoza igikumwe ku mashini n’ibindi.

Hannes Sjoblad arimo kugaragaza uko microchip zikora bakabona ko nyirayo yakingiwe COVID-19
Microchips zishyirwa mu mubiri w'umuntu ni uku ziba zingana
Microchips zibamo amoko atandukanye hari n'izishyirwa mu bikoresho by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages