00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa ‘Phallophobia’, ubwoba bukabije bwo gutinya igitsina cyafashe umurego

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 6 December 2016 saa 02:12
Yasuwe :

Phallophobia cyangwa Ithyphallophobia ni indwara cyangwa ubwoba bukabije bwo gitinya kureba igitsina cyafashe umurego cyangwa kugitekerezaho, ibintu bikunze kuba ku bagore.

Kugira iki kibazo ngo ni ibintu bitoroshye kuko bituma uwo wakunda aguhindukira umwanzi igihe ubitekerejeho ndetse ibyo kwishimira gutera akabariro bikaba amateka.

Ubu bwoba bukomoka he?

Abahanga batandukanye bavuga ko ubwoba bwo gutinya kubona igitsina cyafashe umurego cyangwa kugitekereza, akenshi ngo bikomoka ku ihungabana cyangwa se mu mateka umuntu aba yaranyuzemo mu bwana.

Ni ukuvuga ko ufite icyo kibazo, mu bwana aba yarahuye n’ihohoterwa rikamutera gutinya icyo gice cy’umubiri cyangwa se akaba yarakuze abibwirwaho amagambo ateye ubwoba maze akakizinukwa.

Ikindi ni uko hari ubwo bishobora kuba uburyo karemano bw’utunyangingo umubiri ufite tutameze neza.

Ibimenyetso by’abafite icyo kibazo

Ufite icyo kibazo arangwa no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, guhora yumva adatuje igihe ari kumwe n’umuntu w’igitsina gabo kandi nta bandi bantu bari hafi aho.

Ikindi ni ukugira ubwoba umutima ugatera cyane, kubura umwuka bikamugora guhumeka, kubira ibyuya, kubabara mu gatuza, kwiheba n’ibindi.

Ingaruka z’ubu bwoba

Ubufite bimwambura ubushaibindike bw’imibonano mpuzabitsina, ahora yumva atifitiye icyizere.

Ubu bwoba ngo bushobora gutera umuntu kugira ibibazo byo mu mutwe akaba umusazi,ndetse byamuviramo urupfu bitewe no gutera gukabije k’umutima.

Uko iyi ndwara ivurwa

Hari uburyo bwinshi bwo gufasha abafite iki kibazo cy’ubwoba gusa ngo buri wese afashwa bitewe n’urwego ariho.

Hari ubujyanama butangwa n’inzobere mu kuvura abafite ibibazo by’ubwoba bakanabakurikirana kugeza bakize neza.

Ubundi buryo iyi ndwara ivurwamo ni ukuganira maze uyirwaye agatinyuka kuba yavuga ibyerekeye ibitsina.

Icyo gihe ngo uyirwaye afata igihe cyaba ukwezi cyangwa umwaka agahitamo isaha agomba kujya aganira n’umuganga we ku bijyanye n’ibitsina akazageza ubwo abitinyuka akabireba akanabikoraho.

Nubwo hari abafata imiti ihoraho kugira ngo barwanye icyo kibazo, ngo ubwo buryo si bwiza keretse gusa ubundi bufasha bwose bwananiranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages