Abantu benshi banezezwa no gufata umwanya bakitegereza umwana usinziriye ariko bikaba akarusho iyo babonye aryamye gutya n’ubwo baba batazi impamvu bakunda kubikora.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’abana muri kaminuza ya Columbia Richard Polin, avuga ko kuryama muri ubu buryo biterwa n’uko ari bwo buryo baba bamezemo iyo bari mu nda, ndetse nyuma yo kuvuka bagakomeza kumva ari bwo bubanogeye igihe baryamye.

Zimwe mu zindi mpamvu umwana ashobora kuryama gutya ni igihe ari kwitoza gukambakamba kuko hari igihe ibitotsi bimufata agahita asinzira uko yari ameze.

Kubera ko abana iyo bakiri bato amagufa aba atarakomera, ubu buryo bwo kuryama nta ngaruka bushobora kubagiraho nko kuba bavunika, gusa abahanga bavuga ko bushobora gutera ibindi bibazo birimo guhumeka udukoko ‘microbes’ igihe amashuka yanduye, guhumeka nabi kuko aba aryamiye urwasaya.

Hari kandi kuba yakwinjiza ‘oxygen’ nke kuko akomeza guhumeka umwuka yasohoye cyane ko aba yegereye amashuka ndetse bikaba byaba bibi cyane igihe aryamye kuri matola ifobagana.

Nubwo ubushakashatsi mu buganga bugezweho batemeranya n’ibi, mbere ubu buryo bwajyaga bwifashishwa kuvura umwana ufite indwara ya ‘gastroesophageal reflux’ ndetse no kubana bagiraga ikibazo cy’urwasaya rwo hasi n’ururimi bigufi.

Ubu buryo abana bakunda kuryamamo busetsa benshi
Ubu buryo abana bakunda kuryamamo busetsa benshi