00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete ya Apple ishaka gukora iPhone nayo ubwayo itazajya ibasha kwinjiramo

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 27 February 2016 saa 09:33
Yasuwe :

Abakozi ba Sosiyete ya Apple ikora telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga batangiye gushakisha uburyo bakora telefoni nabo ubwabo badafite ubushobozi bwo kwinjiramo.

Ni nyuma y’uko Ikigo cya Amerika gishinzwe iperereza (FBI) kivumburiye ko Apple ariyo yonyine ifite ubushobozi bwo kwinjira no gusoma amakuru abitse muri telefoni z’abakiliya bayo nta burenganzira bayihaye, ubwo bayisabaga kwinjira muri telefoni ya iPhone 5C y’umwe mu bagabye ibitero I San Bernardino byahitanye abantu 14.

Ubuyobozi bwa Apple buvuga ko baramutse beretse FBI uko binjira mu matelefone y’abakiliya bayo, ngo bishobora gutera izindi ngaruka kuko ishobora kujya ikoreshwa mu kwinjira muri iPhone zose kandi uru ruganda rusezeranya abakiliya babo umutekano usesuye w’amakuru ari muri telefoni zabo iyo baruguriye.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko kuba FBI yaravumbuye ndetse igashyira ahagaragara ibanga ry’uko Apple ari yo yonyine ifite ubushobozi bwo kwinjira muri telefoni zayo, aribyo byatumye abakozi b’uru ruganda bahagurukira gushakisha uburyo hakorwa telefoni na bo ubwabo badashobora kwinjiramo.

Aba bakozi bizeye ko iPhone izasohoka mu minsi iri mbere izaba ikoze muri ubwo buryo.

Nubwo Apple idashobora kwemera ko ishaka gukora iyi telefoni kuko mu mahame yayo harimo kudatanga amakuru ku bikoresho bateganya gukora, Umuvugizi wayo yemeje ko bari kugerageza kongera umutekano w’ibikoresho na serivisi batanga.

Ubusanzwe kimwe na mudasobwa, iPhone yumva ururimi bita ‘binary language’ aho ibirimo byose biba bibitswe nka 1 na 0 hakoreshejwe urufunguzo (Encryption key) rushobora kugira imibare mito ikoreshwa na mudasobwa (bit) igera kuri 256.

Bit imwe igizwe n’imibare ibiri (0 na 1). Uko bit zigenda ziyongera ni nako umubare wa za 0 na 1 zakoreshwejwe ugenda wiyongera.

Kuba rero urufunguzo (Encyption key) umuntu yifashisha ngo abashe kwinjira no kureba ibiri muri iPhone rushobora kugira bit 256, bisobanuye ko uyikoresha afite ubushobozi bwo guhitamo rimwe mu magambo y’ibanga( Passcodes) arenga za miliyari akaba ari yo ikoresha.

Icyo gihe uretse nyiri ugushyiramo ijambo ry’ibanga, ntibyapfa korohera undi muntu uwari we wese kumenya ijambo rifungura telefoni.

Mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano wa iPhone, iyo ushyizemo umubare w’ibanga utari wo inshuro nyinshi, telefoni igusaba gutegereza igihe runaka ukabona kongera kugerageza.

Sosiyete ya Apple niyo ifite ubushobozi bwo kuba yakwinjira muri iPhone y’umukiliya atabanje kuyiha urufunguzo, icyo gihe ikora indi porogaramu izatuma iPhone yemerera umuntu kwinjizamo amagambo y’ibanga yose ashoboka kugeza igihe habonekeye iryakoreshejwe.

Ibi akaba ari na byo FBI yifuza ko Apple yayifasha gukora kugira ngo ibashe kwinjira muri telefoni y’umwe mu byihebe byagabye biriya bitero.

Ntabwo byapfa korohera uwari we wese kwinjira muri telefone yakozwe na Apple atazi umubare w'ibanga wayo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages