Iri tegeko ryatowe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Gicurasi 2026 rizatangira kubahirizwa kuva tariki ya 1 Nyakanga 2026.
Rireba kandi abantu bahuje umubyeyi umwe ndetse n’abarerewe mu muryango umwe kabone n’iyo baba batarahavukiye.
Ibi bireba kandi abanyamahanga bafitanye isano bashakanye bazimukira muri Suède mu bihe bizaza. Na bo ntibazigera bafatwa nk’umuryango wasezeranye.
Ababyara bari bamerewe kubana mu mu myaka myinshi ishize muri Suède. Mu 1844 muri iki gihugu habaye impinduka aho cyakuyeho ibyo gusaba uruhushya ababyara bashaka kubana bagombaga gusaba ibwami ngo bashakane, bigirwa ibintu byemewe.
Nubwo kubana kw’abafitanye isano bishobora gukururira ibyago abo bazabyara, ntabwo ari byo byinanzweho muri Suède kugira ngo bicibwe.
Icyari kigambiriwe cyane ni uguhangana n’abashakana ari bato, ikandamizwa rya bamwe bitwaje ko bagira icyo bapfana n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!