00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taiwan: Umugabo yaciye agahigo ko kurira inyubako igeretse inshuro 101 adakoresheje umugozi

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 25 January 2026 saa 02:55
Yasuwe :

Umugabo w’umunyamerika witwa Alex Honnold, yaciye agahigo ko kurira inyubako yo muri Taiwan igeretse inshuro 101 adakoresheje umugozi, umukandara cyangwa ibindi bikoresho bw’ubwirinzi.

Iyo nyubako yitwa Taipei 101, ifite uburebure bwa metero 508, yubakishije ibyuma, ibirahure na sima bikoze mu ishusho isa n’igiti cy’umugano.

Iki gikorwa cyo kurira iyi nyubako cyari giteganyijwe ku wa Gatandatu ariko kiza gusubikwa kubera imvura.

Alex Honnold yaciye agahigo ka Alain Robert, Umunyafuransa uzwi ku izina rya ‘Spiderman’, wigeze kurira iyo nyubako mu masaha ane kandi akoresheje imigozi n’imikandara ariko Honnold we yayuriye nta gikoresho na kimwe yifashishije maze abigeraho mu isaha imwe n’iminota 31 gusa.

Honnold asanzwe azwi cyane nk’umuntu wa mbere wigeze kurira El Capitan, urutare rurerure ruherereye muri Yosemite National Park muri California na bwo adakoresheje imigozi cyangwa ibikoresho by’ubwirinzi.

Iki gikorwa cyo kurira muri Taiwan cyanyujijwe kuri Netflix mu buryo bw’ako kanya ‘Live Streaming’, aho bavuze ko iyo haza kuba ikibazo nk’impanuka bari guhagarika kwerekana amashusho mu gihe gito, kugira ngo babanze bagenzure ikibazo mbere yo kubishyira ku rubuga.

Visi Perezida wa Taiwan, Hsiao Bi-khim, abinyujije kuri X yashimiye Honnold ku gikorwa yakoze, agira ati “Ndemeza ko iyo aba ari njye nari kumva meze nk’urwaye, ntashobora no kureba neza.”

Honnold yakiriwe hejuru y’inyubako n’umugore we, wari ufite impungenge kubera umuyaga n’ubushyuhe byari Bihari ubwo yazamukaga ku nyubako.

Honnold yaciye uduhigo twinshi mu mwuga we, nka filime mbarankuru ivuga ku gikorwa yakoze cyo kurira El Capitan ifite uburebure bwa metero 915 yitwa Free Solo, yatsindiye igihembo cya Academy Award.

Umugabo w’Umunyamerika witwa Alex Honnold, yaciye agahigo ko kurira inyubako yo muri Taiwan igeretse inshuro 101

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages