Tampon ni agakoresho k’isuku gakoze mu ipamba, abagore n’abakobwa bakoresha mu bihe by’imihango. Gakunze gukoreshwa n’abadakunda ‘cotex’ kuko ko katagaragara inyuma. Kinjizwa imbere kakarinda amaraso kugera hanze kandi kagatanga ubwisanzure.
Hollie Smith utuye Essex mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bwongereza, avuga ko ubwa mbere yatangiye kugira impungenge ubwo yabonaga ibintu bidasanzwe biva mu gitsina kandi akababara cyane mu gihe cyo gutera akabariro n’umugabo we ariko ntamenye impamvu ibitera.
Smith w’imyaka 31 avuga ko ibi byatangiye kumubaho ubwo yari mu kiruhuko n’umuryango we muri Turukiya muri Kanama 2025.
Ati “Ntabwo nigeze menya ibyo ari byo nubwo byatangiye kuntera ubwoba. Ni ibibazo nagize mu byumweru byabanjirije ikiruhuko cyanjye.”
We n’uwo bashakanye batangiye kubona ibintu bidasanzwe byasohokaga bakora imibonano mpuzabitsina, ariko ntibabyiteho bakavuga ko biri guterwa n’agapira bamushyizemo ko kuboneza urubyaro.
Nyuma yagiye kwa muganga kwisuzumisha asanga ni ka gakoresho. Smith ati “Nagiye ku gitanda muganga arambwira ati ubanza ari ‘tampon’ yaguhezemo. Nahise nturika ndarira. Nakunze kwigengesera iyo nakoreshaga ‘tampon’.”
Smith yabwiwe ko ako gakoresho kari kamumazemo ibyumweru bitandatu, ku buryo kari gatangiye kumuteza ibindi bibazo mu myanya myibarukiro.
Yavuze ko bo batigeze bumva ako gakoresho. Ati “Sinigeze niyumvisha ko hari ikintu kindimo, ibintu byari bikomeye. Nabajije n’uwo twashakanye ambwira ko atabyumvise. Bagakuyemo, kari karahinduye ibara gasa n’umukara. Birabaza ariko bakankuyemo.”
Smith yavuze ko yishyizemo ‘tampon’ nyuma yo kunywa inzoga ari na byo byatumye yibagirwa ko imurimo, ibintu atari asanzwe akora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!