Abo bantu bose bapfuye mu mezi atatu ya mbere ya 2022 nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Umuyobozi w’agace ka Kimaramisale witwa Salum Bong'o, yavuze ko papa umubyara ari umwe mu bariwe n’ingona zo muri Ruvu. Yavuze ko abo bantu bariwe n’ingona ubwo babaga bagiye kuvoma amazi.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ari nabo basabwe ubuvugizi, bijeje abaturage ko Leta igiye kubashakira amazi meza ku buryo batazongera kuribwa n’ingona bagiye kuzisagarira mu mazi.