Yabitangarije mu muhango wo gusoza imyitozo y’abapolisi mu mujyi wa Tanga, uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania.
Suluhu yavuze ko bidashoboka ko umupolisi ashyira mu bikorwa inshingano ze, mu gihe afite umubyibuho ukabije.
Ati "Ubwo nitegerezaga akarasisi, nabonye bamwe mu bari bayoboye harimo abafite inda nini. Rwose inda nini nazibonye. Ntabwo dukwiriye kugira abapolisi bafite inda nini."
Perezida Suluhu yasabye ko abo bapolisi bafite umubyibuho ukabije basubira mu myitozo, bakagabanya ibilo.
Ati "Bakwiriye kugaruka hano mu myitozo bakabafasha kuzigabanya kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza."
Aya magambo ya Suluhu aje nyuma y’amezi abiri yirukanye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Simon Sirro, akamwohereza nka ambasaderi muri Zimbabwe.






Ibitekerezo 0