Iki kibazo cyazamuwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Mbeya n’abaturage, aho hagaragajwe ko mu tubari n’ahandi hahurira abantu benshi hashize amezi ane hataboneka udukingirizo.
Umwe mu bajyanama b’uwo mujyi, Adam Hussein yavuze ko mu gihe cyose udukingirizo tutaraboneka, ingamba zindi zo kwirinda SIDA nta musaruro zakwitegwaho.
Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko umwe mu bayobozi bashinzwe ubuzima muri ako gace, Dr Jonas Lulandala yijeje ko mu minsi ya vuba udukingirizo turaboneka, avuga ko hari ikibazo cyari cyabaye tukaba duke.
Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko gukoresha agakingirizo bitanga amahirwe agera kuri 95 % yo kutandura cyangwa kwanduzwa virusi Itera SIDA.


Ibitekerezo 0