Dr. Chimezie Osuigwe umugabo w’Umunyatanzaniya w’imyaka 62 yafatanywe umubiri wa nyina awumaranye imyaka icumi mu kabati.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Tribune, avuga ko Dr Chimezie Osuigwe yafashwe na Polisi ya Tanzania, akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina no guhisha umurambo mu nzu guhera mu mwaka wa 2003, uwo murambo yari yarawuhishe mu kabati kari mu nzu ye.
Dr Chimezie Osuigwe yafashwe ubwo yarimo gusiga umuti ku murambo, akaba yaravumbuwe n’umwe mu bavandimwe be, wamusanze muri ako kabati agahita ahamagara polisi.
Polisi ya Tanzania iravuga ko uwo mubiri w’uwo mukecuru wari uzwi ku izina rya Lucy Osuigwe, wari waraburiwe irengero mu mwaka wa 2003, wagaragaye uri mu kabati kanini mu isanduku, mu nzu y’uwo muhungu we, bikaba byagaragaye ko ari akamenyero kuri uyu mugabo.
Polisi irahamya ko kuba yafashe Dr Chimezie Osuigwe, akwiye gukurikiranwaho n’icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umubyeyi we.



















TANGA IGITEKEREZO