00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Tattoo’ ishobora gutera urupfu! Ibyo ubushakashatsi bushya buyivugaho

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 25 July 2024 saa 03:06
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko amacupa azanwamo umuti wifashishwa mu gushyira ibishushanyo ku mubiri bizwi nka ‘tattoo’, yifitemo ibihumbi by’udukoko dutera indwara bikaba bishobora kumugiraho ingaruka nyinshi zirimo n’urupfu.

Mu nyandiko yasohotse ku wa 2 Nyakanga, Umushakashatsi mu Kigo cya FDA, Seong-Jae Peter Kim yagize ati “Muri ubu bushakashatsi tugamije gukusanya amakuru kuri ‘tattoo’ kugira ngo hamenyekane ubuziranenge zifite ndetse herekanwe umumaro wo kugenzura ibyo bicuruzwa.”

Yongeyeho ati “Kubera ko iyi miti iterwa mu ruhu imbere igira udukoko dutera indwara dushobora kurukuriramo tukaba twatera ubwandu n’ibindi bibazo bikomeye nka kanseri.”

Ubu bushakashatsi bwa FDA bwashyize hanze ibipimo 75 by’imiti yifashishwa mu gukora ‘tattoo’ yagurishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bimwe muri byo byagaragaje ubuziranenge bwa 35% by’ibicuruzwa bishobora gutera indwara z’uruhu ku rugero rw’udukoko 250 kugera ku 105.

Umuyobozi w’ibiro bya FDA bishinzwe ibikoresho by’ubwiza, Linda Katz, yatangaje ko ubwandu bw’uruhu n’ibindi bishobora kurwangiza biva muri iyi miti kandi bushobora kugendera mu nshinge bukinjira mu maraso budasize n’imikorere y’amagufa, bugakwirakwira n’ahandi mu mubiri.

Iyo utwo dukoko tugeze ahandi mu mubiri dushobora guteza ibibazo bikomeye nk’icy’umutima gishobora gutera n’urupfu kizwi nka ‘endocarditis’, hamwe na ‘septic shock’, indwara ishobora gufunga utwenge tw’uruhu no gutuma amaraso atembera gake.

Ibindi bimenyetso bikunze kugaragara birimo guhisha cyangwa gutukura k’uruhu no kugaragaza uduheri cyangwa ubushye mu maso n’ahandi ku mubiri.

Abantu bafite ibishushanyo byinshi cyangwa binini ku mubiri bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara nyinshi z’uruhu kuko byongera ubwinshi bw’udukoko.

Umwarimu mu by’ubuvuzi muri University of California i San Diego, Dr. Robert Schooley, yavuze ko ikigereranyo cy’udukoko turi muri iyi miti kigomba kuba kuri zeru kuko bimaze kugaragara ko kwishushanyaho bigira uruhare mu gukwirakwiza indwara zifite virusi nka Hepatite C, Hepatite B na SIDA.

Kuri ubu hategerejwe ko itegeko rigenga ikoresha ry’imiti ya ‘tattoo’ rishyirwa mu bikorwa mu myaka mike iri imbere kugira ngo hibandwe ku buryo bwo gukora neza no kuyikoresha neza.

Abahanga bemeza ko igisubizo cya nyuma ari uko uruganda rw’imiti yifashishwa mu gushushanya ‘tattoo’ rugomba gukurikiranwa n’amategeko asaba ibipimo no kubona ibyangombwa mbere y’uko ibi bicuruzwa byemerwa ku isoko kugira ngo ibibazo bigabanuke.

Imiti yifashishwa mu gushyira ibishushanyo ku mubiri yifitemo udukoko dushobora guteza ibibazo mu ruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages