Ntibitangaje kuba ibiganza ari kimwe mu bice by’umubiri wacu biba byanduye cyane. Kubera umubano uri hagati y’ibiganza na telefoni zacu, bituma telefoni irusha kwandura ubwicaro bw’umusarani wa kijyambere.
Uti gute? Mu bushakatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Albelta yo muri Canada basanze telefoni nyinshi zifite microbes zigera ku 17.000.
Izo microbes zikubye inshuro icumi umubare wa microbes ziba ku bwicaro bw’umusarane wa kijyambere usukuye.
Nubwo umubiri wacu akenshi uba ufite ubushobozi bwo guhangana na microbes nyinshi ziba kuri telefoni, hari igihe uhura na microbes zaturutse ku bandi bantu nka virusi zitandukanye bigatuma urwara.
Iyo ukunda kwikora ku bice byinjiza microbes mu mubiri nk’umunwa, amazuru, n’amaso uba uri mu kaga kenshi kurushaho ko kwandura indwara ziterwa na microbe.
Nanone gukora ku bintu bikorwaho n’abantu benshi nk’ibyuma byo ku madarajya, ingufuri z’inzugi, imfunguzo n’intoki z’abandi batu bituma intoki zawe zikusanya umwanda uturutse kuri ibyo bintu.
Iyo uhise ufata telefoni, wa mwanda uyimukiraho maze wakaraba intoki ntibigire itandukaniro bitanga. Guha telefoni yawe abandi bantu bituma yandura kurushaho kuko yakira imyanda baba bafite mu ntoki zabo.
Ikintu cya mbere ugomba gukora mu kwirinda ibi, ni ukwirinda kuyijyana mu bwiherero. Iyo ujyanye telefoni mu bwiherero ukanarenzaho ukayikoresha urimo, bituma yandura ku buryo ni yo wakaraba intoki n’ubundi wa mwanda uwusohokana kuri telefoni yawe.
Ikindi wakora ni uguhanagura telefoni yawe buri munsi ukoresheje umuti ubamo alcohol usukura intoki.
Ugomba gukaraba intoki kenshi gashoboka kandi nyamuneka irinde gukora ku bintu bikorwaho n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!