00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Thailand: Leta igiye gukwirakwiza urumogi rw’ubuntu mu baturage

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 12 May 2022 saa 09:48
Yasuwe :

Guhera muri Kamena uyu mwaka, Guverinoma ya Thailand izatangira gukwirakwiza ingemwe zisaga miliyoni z’urumogi mu baturage kugira ngo babashe kuruhinga kuko itegeko ribyemera riherutse kwemezwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Anutin Charnvirakul, yavuze ko urumogi rugomba guhingwa nk’ibindi bihingwa byose byo mu rugo cyangwa se imboga zo ku karima k’igikoni.

Itegeko rizatangira kubahirizwa tariki 9 Kamena, ryemerera abaturage guhinga urumogi mu ngo no mu mirima yabo icyakora bakamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko baruhinze.

Urwo rumogi abaturage bazahinga ntabwo ari urwo kunywa ahubwo ruzifashishwa mu nganda zikora imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi.

Gucuruza urwo rumogi nabyo bizajya bitangirwa icyangombwa, nkuko CNN yabitangaje.

Umwanzuro wo guhinga urumogi Thailand yawufashe igamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga, dore ko Banki y’Isi igaragaza ko kimwe cya gatatu cy’abaturage bayo batunzwe n’ubuhinzi.

Thailand ni cyo gihugu cya mbere mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, cyemeje ihingwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Guhinga urumogi binyuranyije n’amategeko biracyari icyaha muri Thailand.

Guhera muri Kamena, Thailand izatangira gutanga ingemwe z'urumogi kugira ngo abaturage baruhinge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages