Minisitiri w’Ubuzima, Anutin Charnvirakul, yavuze ko urumogi rugomba guhingwa nk’ibindi bihingwa byose byo mu rugo cyangwa se imboga zo ku karima k’igikoni.
Itegeko rizatangira kubahirizwa tariki 9 Kamena, ryemerera abaturage guhinga urumogi mu ngo no mu mirima yabo icyakora bakamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko baruhinze.
Urwo rumogi abaturage bazahinga ntabwo ari urwo kunywa ahubwo ruzifashishwa mu nganda zikora imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi.
Gucuruza urwo rumogi nabyo bizajya bitangirwa icyangombwa, nkuko CNN yabitangaje.
Umwanzuro wo guhinga urumogi Thailand yawufashe igamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga, dore ko Banki y’Isi igaragaza ko kimwe cya gatatu cy’abaturage bayo batunzwe n’ubuhinzi.
Thailand ni cyo gihugu cya mbere mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, cyemeje ihingwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.
Guhinga urumogi binyuranyije n’amategeko biracyari icyaha muri Thailand.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!