Ni igikorwa kizaba ku 21 Mata 2026 cyiswe ‘America Reads The Bible’ bisobanuye ngo Amerika Isoma Bibiliya’.
Kizabera mu Nzu Ndangamurage ya Bibiliya i Washington DC, aho abantu batandukanye bazahurira, hanyuma abayobozi n’abandi bakomeye mu myemerere basome imirongo ya Bibiliya banayiganireho ndetse habe n’igihe cy’amasengesho.
Mu bazitabira icyo gikorwa imbonankubone harimo Minisitiri w’Intambara wa Amerika, Pete Hegseth, hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Ni mu gihe Perezida Trump we azakoresha ubutumwa bw’amashusho buzafatirwa mu biro bye, hanyuma abari muri icyo gikorwa bakabukurikirana binyuze mu ikoranabuhanga.
Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko ubwo butumwa bwa Bibiliya Perezida Trump azasoma na bwo bwateguwe aho azasoma mu gitabo cya kabiri cy’ibyo ku Ngoma igice cya 7, umurongo wa 11–22. Aho azasoma harimo umurongo wa 14 wamamaye uvuga ko abantu nibicisha bugufi, bagasenga, Imana izabababarira kandi igakiza igihugu cyabo.
Umurongo uravuga ngo “Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”
Abategura icyo gikorwa bavuze ko bahisemo ko Perezida Trump ari we usoma iki gice kubera ubutumwa bwacyo bufite agaciro ku gihugu cyabo.
Iki gikorwa kije mu gihe Perezida Trump aherutse guterana amagambo na Papa Léon XIV bapfa intambara ya Iran, ndetse nyuma aza no gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yakozwe na AI imugaragaza asa na Yezu ukiza ariko nyuma aza kuyisiba.
Abasesenguzi bavuga ko icyo gikorwa kigaragaza ko ubuyobozi bwa Trump bushaka kugaragaza uruhare rw’imyemerere muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abandi babibona nk’uguhuza idini na politiki mu buryo butavugwaho rumwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!