00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yemerewe umusarani ukoze muri zahabu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 January 2018 saa 05:56
Yasuwe :

Ingoro y’Umurage ya Guggenheim iherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemereye Perezida Donald Trump umusarani ukoze muri zahabu ingana n’amagarama 3.6.

Ni nyuma y’uko muri Nzeri 2017, Trump yasabye iyi ngoro kumutiza igishushanyo ‘Landscape with Snow’ cyashushanyijwe na Vincent Van Gogh mu 1888.

Umuvugizi wa Guggenheim yabwiye The Washington Post ko Donna Hayashi Smith ukora muri White House yandikiye Umuyobozi w’iyi ngoro, Nancy Spector, amubaza niba bashobora kubatiza kiriya gishushanyo kikamanikwa mu gice perezida abamo.

Nk’uko bigaragara mu butumwa bandikiranye, Spector yarabahakaniye, ahubwo ababwira ko bashobora kubaha umusarani wa zahabu wiswe ‘Amerika’.

Spector yandikiye Smith amubwira ko uwo musarani uhari, igihe cyose Perezida n’umugore we bifuza kuba bawushyira muri White House baza kuwufata.

Uyu musarani wakozwe n’umunyabugeni w’Umutaliyani, Maurizio Cattelan ni kimwe mu bintu bitangaje byamuritswe n’iyi ngoro ya Guggenheim mu 2017.

Ntibizwi neza niba White House izakira iyi mpano yagenewe Perezida Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages