00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite b’abagore babujijwe kwambara ipantaro

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 15 April 2013 saa 11:56
Yasuwe :

Ubwo hirya no hino ku isi kwamabara ipantaro ku gitsina gore byamaze gufata intera ndende, abagore bakayijyana aho ariho hose, muri Turukiya ho mbere y’itariki ya 10 Gicurasi 2013, abadepite b’abagore ntibemerewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko bambaye ipantaro.
Amakuru dukesha urubuga rwa terrafemina rutangaza ko muri Turukiya batoye itegeko ribuza abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko kwinjira mu Nteko bambaye ipantaro, bikazatangira kubahirizwa mbere y’itariki ya 10 Gicurasi. (…)

Ubwo hirya no hino ku isi kwamabara ipantaro ku gitsina gore byamaze gufata intera ndende, abagore bakayijyana aho ariho hose, muri Turukiya ho mbere y’itariki ya 10 Gicurasi 2013, abadepite b’abagore ntibemerewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko bambaye ipantaro.

Amakuru dukesha urubuga rwa terrafemina rutangaza ko muri Turukiya batoye itegeko ribuza abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko kwinjira mu Nteko bambaye ipantaro, bikazatangira kubahirizwa mbere y’itariki ya 10 Gicurasi.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara mu itegeko numero 56 rirebana n’imyitwarire n’imyambarire y’abagize Inteko yo muri Turukiya, umugore wese w’umudepite agomba kujya yambara ijipo.

Nubwo ariko hatowe iryo tegeko, umudepite witwa Safak Pavey abana n’ubumuga yatewe n’impanuka ya gari ya moshi, akabura zimwe mu ngingo ze, zirimo akagura n’akaboko, yasabye we iryo tegeko ritamureba kuko yambara ipantaro agamije guhisha insimburangingo ze, ariko icyifuzo cye nawe ntiyabyemerewe.

Abagore kwambara ipantaro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Turukiya byahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages