00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turukiya: Abagore babangamiwe n’abagabo batandaraza muri bisi

Yanditswe na

Elisha

Kuya 23 April 2014 saa 11:28
Yasuwe :

Uwageze muri Turukiya cyangwa ubayo azitegere neza uko abagabo baho bicara muri bisi: umugabo ukwicaye iruhande atandaraza amaguru ku buryo butangaje kandi ni ikibazo rusange ku buryo bubangamiye cyane uwo bicaranye kuko nta mwanya aba asigaranye.
Muri iki gihugu rero, abagore baharanira uburenganzira bwabo barahagurutse baamagana iyi myitwarire ibangamye maze batangiza igikorwa kuri internet ngo bakosore abagabo.
Ku rubuga rwa Twitter bakoresha hashtag bise #bacaklarinitopla ("Mureke (…)

Uwageze muri Turukiya cyangwa ubayo azitegere neza uko abagabo baho bicara muri bisi: umugabo ukwicaye iruhande atandaraza amaguru ku buryo butangaje kandi ni ikibazo rusange ku buryo bubangamiye cyane uwo bicaranye kuko nta mwanya aba asigaranye.

Muri iki gihugu rero, abagore baharanira uburenganzira bwabo barahagurutse baamagana iyi myitwarire ibangamye maze batangiza igikorwa kuri internet ngo bakosore abagabo.

Ku rubuga rwa Twitter bakoresha hashtag bise #bacaklarinitopla ("Mureke gutandaraza amaguru yanyu") na #yerimisgaletme ("Ntimuvogere umwanya wanjye").

Ubu butumwa butangaza cyane abakoresha uru rubuga kuko aya magambo bibashisha akoreshwa cyane kurushaho uretse muri Turukiya, ahubwo no ku Isi hose.

Bamwe mu bagore ndetse bagiye bashyira ahagaraga amafoto baba bafashe muri bisi ndetse no muri za gari ya moshi agaragaza abagabo batandaraje babangamiye abo bicaranye bababuza gutembera bicaye neza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages