00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twisekere:Bariya bakobwa bakora mu ndege bazi kuguruka?

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 13 December 2016 saa 07:51
Yasuwe :

Baneti yagiye gusaba akazi ko gukora mu bwato, nyir’ubwato aramubaza ati “Uzi koga?”Baneti ati "Mba nkwambuye n’ikizenga sindakidumbaguzamo. Bosi aramureba n’umujinya mwishi ati “Urumva twaguha akazi ko gukora mu bwato utazi koga?”Baneti aramureba, aramusubiza ati “Ubwo ni uko mutashatse kukampa na ho ubundi nagakora mukampaye. Nonese bariya bakobwa bakora mu ndege bazi kuguruka?”

2.Umunyeshuri yabajije mwarimu we ati “Umuntu ashobora guhanirwa ibyo atakoze? Mwarimu ati “Ntibishoboka.” Umunyeshuri ati “Imana ishimwe sinari nakoze umukoro.”

3.Mama Kibwa yabajije abana be ati “Ese urwo rusaku numva mu baturanyi ni urw’iki?” Abana bati “Kwa Mama Rubyogo habaye isabukuru.” Arongera ababaza ati “Ubwo ni iyande?”Abana basubiriza rimwe bati “Ntitubizi ariko ishobora kuba ari iya tuyu (To you) nyina arababaza atangaye cyane ati “Tu yu ? Kibwa amusubiza yitanguranwa ati “Yego, kubera ko ndi kumva baririmba ngo ‘happy birthday to you.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages