2.Umunyeshuri yabajije mwarimu we ati “Umuntu ashobora guhanirwa ibyo atakoze? Mwarimu ati “Ntibishoboka.” Umunyeshuri ati “Imana ishimwe sinari nakoze umukoro.”
3.Mama Kibwa yabajije abana be ati “Ese urwo rusaku numva mu baturanyi ni urw’iki?” Abana bati “Kwa Mama Rubyogo habaye isabukuru.” Arongera ababaza ati “Ubwo ni iyande?”Abana basubiriza rimwe bati “Ntitubizi ariko ishobora kuba ari iya tuyu (To you) nyina arababaza atangaye cyane ati “Tu yu ? Kibwa amusubiza yitanguranwa ati “Yego, kubera ko ndi kumva baririmba ngo ‘happy birthday to you.”



















TANGA IGITEKEREZO