00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twisekere:Buriya wabona umugabo wanjye irimo kumunyagira kuko nibwo akigenda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 January 2016 saa 01:05
Yasuwe :

Umwarimu yabwiye abanyeshuri ati“injiji muhaguruke”,bose batinya guhaguruka, umwana umwe arahaguruka, mwarimu ati “ wemeye ko uri injiji?”
umwana ati nanze ko ukomeza guhagarara wenyine.

2. Umugabo yari aryamanye n’umugore we, maze ahengera umugore asinziriye arambara aragenda. Acyatsa imodoka imvura iba iraguye. Asubira mu cyumba, ariyambura araryama maze ahita yongorera umugore we ngo hanze hari imvura ikaze Umugore aramusubiza ati “buriya wabona umugabo wanjye irimo kumunyagira kuko nibwo akigenda”.

3. Umugore yashyingiye abakobwa be, maze mu ijoro ajya kumviriza ku muryango uko bimeze. Ageze ku muryango wa mbere yumva umukobwa we ari gutaka byacitse. Ageze ku muryango wa kabiri yumva na ho ni uko. Ageze ku wa gatatu ntihagira icyo yumva.

Mu gitondo yihererana na wa mukobwa we wa gatatu amubaza impamvu ntacyo yigeze akorana n’umugabo we, maze umukobwa aramusubiza ati " Ariko se mama, si wowe watwigishije kutavuga dufite ibintu mu kanwa?"

4.Abagabo babiri bari mu kabari, maze ibiganiro birashyuha umwe abwira undi ati “nkubwire?, ejo naryamanye na nyoko, abari mu kabari baraceceka bategereje ko uwo wundi amusubiza cyangwa ko amukubita bakarwana, nuko undi araseka ati “Papa dutahe wasinze”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages